Connect with us

NEWS

Uwayoboye Zambia yapfuye

Published

on

Edgar Lungu wabaye Perezida wa Zambia hagati mu mwaka wa 2015 na 2021 yitabye Imana ku myaka 68.

Umukobwa wa Lungu unasanzwe ari umudepite, Tasila Lungu Mwansa, yemeje ko “umubyeyi we yapfiriye mu bitaro Medforum Clinic byo muri Afurika y’Epfo, mu gitondo cy’uyu munsi, aho yahabwaga ubuvuzi bwihariye.

Tasila yagize ati “Banya-Zambia, dushenguwe no kubatangariza urupfu rwa Nyakubahwa Edgar Chagwa Lungu. Yatabarutse muri iki gitondo muri Medforum Clinic muri Afurika y’Epfo.”

Ishyaka rye, Patriotic Front, na ryo ryemeje urupfu rwa Lungu, gusa impande zombi ntizatangaje indwara yamwishe.

Lungu yavuye ku buyobozi bwa Zambia ubwo yatsindwaga na Hakainde Hichilema mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2021.

Uretse kuba Perezida, Lungu yanabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Zambia ndetse na Minisitiri w’Ingabo kuva mu 2013 kugeza muri Mutarama 2015.

6th Zambian President Lungu dies - Zambian Eye

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *