Uncategorized
Abantu batanu batuma abakene biyongera ku Isi
Umuryango Oxfam watangaje ko kuva mu 2020, amafaranga y’abaherwe batanu bakize ku Isi wiyongereye hafi yo kwikuba kabiri, mu gihe abakene bakabakaba miliyari eshanu bakennye kurushaho.
Raporo y’uyu muryango yasohotse ku wa 15 Mutarama 2024, igaragaza ko utewe impungenge n’uko ubukene bwiyongera, usobanura ko bukomeje kuri uyu muvuduko, n’iyo byatwara imyaka 229 kuburandura bitashoboka.
Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa Oxfam, Amitabh Behar, yagaragaje ko igiteranyo amafaranga y’abarimo Elon Musk wa Tesla, Bernard Arnault wa Louis Vuitton, Jefff Bezos wa Amazon, Larry Ellison wa Oracle na Warren Buffett wa Berkshire Hathaway, cyari amadolari miliyari 405 muri Werurwe 2020.
Kugeza mu Ugushyingo 2023, uyu muryango ugaragaza ko aba baherwe bose hamwe bari batunze amadolari miliyari 869. Muri aya, Musk atunzemo miliyari 230.9, agakurikirwa na Bernard utunzemo miliyari 178.1.
Uyu muryango ugaragaza ko amafaranga y’abaherwe batanu ba mbere nakomeza kwiyongera kuri uyu muvuduko, bigaragara ko mu mwaka wa 2034 umuherwe wa mbere ashobora kuzaba atunze miliyari 1000 z’amadolari, ariko ko abakene bo bazakomeza gukena.
Behar yagaragaje ko iki ari ikimenyetso cy’uko abaherwe bakomeje kwikubira ubukungu bw’Isi, batitaye ku bakene.
Ati “Turi kubona intangiriro y’ikinyacumi cy’imyaka y’ugucikamo ibice, amamiliyari y’abantu bahetse ingaruka z’icyorezo ku bukungu, ihenda ry’ibicuruzwa n’intambara, nyamara imitungo y’amatunze amamiliyari yo ikomeje gutumbagira.”
“Uku kutareshya ntabwo ari impanuka; itsinda ry’abatunze amamiliyari riri gukora ibishoboka kugira ngo ibigo byaryo bibazanira ubukungu bwinshi, ku kiguzi cy’abandi bose.”
Abaherwe batanu batunze amafaranga menshi kugeza muri uyu mwaka wa 2024 ni: Musk, Bernard, Bezos utunze amadorali miliyari 175.4, Ellison utunze miliyari 135.2 na Mark Zuckerberg utunze miliyari 129.9.