Connect with us

NEWS

Umubiri wa Papa Francis wagejejwe muri Bazirika ya St Peter ngo asezerweho bwa nyuma

Published

on

Nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Vatican, umubiri wa Papa Francis wagejejwe muri Bazilika ya St Peter, aho abakirisitu n’abandi bose bifuza kumusezeraho bazakomeza kuhahurira kugeza ku wa Gatandatu ubwo azashyingurwa.

Ahagana saa tanu z’amanywa ku isaha y’i Kigali ni bwo umurambo wa Papa Francis winjiye muri Bazilika ya St Peter. Iri ni ryo shingiro ry’imihango yo kumusezeraho ku mugaragaro, aho abantu b’ingeri zose bategerejwe kuhagera kugira ngo basezere kuri uyu muyobozi wa Kiliziya Gatolika witabye Imana amaze imyaka irenga icumi ayoboye Kiliziya.

Kuwa Gatatu, tariki 23 Mata 2025: kuva saa 11:00 kugeza saa 24:00

Kuwa Kane, tariki 24 Mata 2025: kuva saa 07:00 kugeza saa 24:00

Kuwa Gatanu, tariki 25 Mata 2025: kuva saa 07:00 kugeza saa 19:00

Abakirisitu n’abandi bose bifuza kwifatanya n’isi yose mu gusezera kuri Papa Francis barasabwa kuza ku gihe, bitewe n’uburyo umubare w’abitabira utegerejwe kuba munini cyane.

Imihango yo gushyingura izaba ku wa Gatandatu tariki 26 Mata 2025, aho hazasomwa Misa ya nyuma muri Bazilika ya St Peter, mbere y’uko Papa Francis ashyingurwa mu cyubahiro muri Bazilika ya Saint Mary Major, kimwe mu bikorwa bifite amateka akomeye mu mateka ya Kiliziya Gatolika i Roma.

Papa Francis yari umushumba wa Kiliziya Gatolika kuva mu 2013, asimbuye Papa Benedict XVI. Yibukirwa ku bikorwa byinshi birimo guteza imbere amahoro, kurwanya ruswa, no kurengera abatishoboye.

The body of Pope Francis is transferred to the Basilica at St Peter’s Square on April 23, 2025 in Vatican City, Vatican. On the third day since the...

The body of Pope Francis is transferred to St. Peter's Basilica, during a procession, on April 23, 2025 in Vatican City, Vatican. On the third day...

Cardinals pay their respects to Pope Francis inside St. Peter's Basilica at the Vatican, where his body will lie in state for three days, on April...

Cardinal Camerlengo Kevin Joseph Farrell blesses the body of Pope Francis inside St. Peter's Basilica where he will lie in state for three days, on...

Cardinals pay their respects to Pope Francis inside St. Peter's Basilica at the Vatican, where his body will lie in state for three days, on April...