U Rwanda na RDC byihaye ingamba zo gufatanya urugendo rwo kurandura FDLR

Abahagarariye Guverinoma y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bakomeje guharanira gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y’amahoro yashyizweho umukono ku wa 27 Kamena 2025, bakaba bongeye guhura muri iki cyumweru barebera hamwe uko byakorwa n’icyo bisaba. Nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibihugu byombi byashyizeho ibikorwa […]

Continue Reading

Rutsiro: Umusore yiyahuye hakekwa amadeni yatewe na Betting

Tugirimana Martin w’imyaka 24 wakoreraga ubucuruzi mu Karere ka Rutsiro, yasanzwe amanitse mu mugozi muri butiki ye yapfuye, hakekwa ko yiyahuye kubera amadeni menshi yari afitiye abaturage, kubera gukunda imikino y’amahirwe izwi nka ‘betting’ akahomba kenshi. Ibi byabereye mu Murebge wa Mukura, Akagari ka Kagano, Umudugudu wa Kibavu mu isantere y’ubucuruzi ya Gakuta, mu ijoro […]

Continue Reading

Perezida Kagame yujuje imyaka 68, Ibyo twakwibuka ku buto bwe

Umunsi nk’uyu mu 1957 nibwo yabonye izuba, avukira mu muryango wifite kuri Asteria Bisinda na Deogratias Rutagambwa, umugabo w’umunyemari washinze Trafipro ariko w’inyangamugayo mu byo akora byose, kuko no mu gihe yari mu buhungiro, yakunze gutorerwa kuyobora abandi mu nkambi. Kagame yakuze nk’abandi bana bato, abatizwa akiri uruhinja, aho yabyawe muri batisimu na Mutembe Ildephonse […]

Continue Reading

Musanze: Abaturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga barinubira imyanda inyanyagiye hose

Abaturiye n’abagana santere y’ubucuruzi ya Kagano yegereye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imyanda ugaragara muri ako gace ushobora kwangiza isura y’ako gace gakunda kunyuramo ba mukerarugendo. Aba baturage bavuga ko kubera kutagira ikimpoteri, imyanda ishyirwa ahabonetse hose, ugasanga inyanyagiye ahagaragaza isura mbi y’ako gace gafatwa nk’amarembo […]

Continue Reading

Ibiganiro kuri FDLR no ku ngamba z’ubwirinzi birakomeza

Intumwa z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zemeranyije ko mu kwezi gutaha zizongera guhurira mu nama y’urwego ruhuriweho rw’umutekano yiga ku gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi. Ni umwanzuro wafatiwe mu nama ya gatatu y’uru rwego ruzwi nka JSCM, yabereye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa […]

Continue Reading

Hambitswe imidali abasirikare b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo

Ingabo z’u Rwanda (RWANBATT-3 na RAU- 13) ziri mu butumwa bwo kubangabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zambitswe imidali y’ishimwe y’Umuryango w’Abibumbye, zishimirwa ibikorwa by’indashyikirwa zikora muri ubu butumwa. Uyu mu muhango wabereye mu kigo cya gisirikare giherereye Durupi, mu nkengero z’ umurwa mukuru wa Juba. Mu ijambo rye, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Loni muri […]

Continue Reading

U Rwanda na Arabie Saoudite byagiranye ibiganiro bijyanye n’ubutwererane

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane yatangaje ko u Rwanda na Arabie Saoudite baganiriye ku nzego nshya z’ubutwererane, ibihugu byombi byakoranamo. Ni mu biganiro byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, na Waleed bin Abdulkarim El-Khereiji, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije wa Arabie Saoudite. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yanditse ku rubuga rwa X, iti: “Ibiganiro byabo byibanze […]

Continue Reading

Rubavu:Indwara y’uburenge yatumye amatungo yo mu mirenge itatu ashyirwa mu kato

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyashyize mu kato amatungo yo mu Mirenge ya Kanama, Nyakiriba na Kanzenze yo mu Karere ka Rubavu, nyuma y’uko hagaragaye indwara y’uburenge (Foot and Mouth Disease) mu nka zaho. Mu byo aborozi basabwe harimo gukumira ubucuruzi bw’ibikomoka ku matungo (amata, inyama n’impu), muri iyi mirenge itatu. Ni mu […]

Continue Reading

Bazakomeza gukorera igihugu batiganda – Intero y’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Abasenateri bane barimo Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, Dr. Uwamariya Valentine, Gasana Alfred na Uwizeyimana Evode bashyizweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, bashimira Umukuru w’Igihugu wabahaye inshingano, bagaragaza ko intego ari ugukomeza gukorera igihugu batiganda. Mu Basenateri 26 bagize Sena y’u Rwanda, harimo umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika. Bahabwa manda […]

Continue Reading

Hamenyekanye itariki y’amatora ya Perezida muri Uganda

Komisiyo y’amatora muri Uganda yatangaje ko amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko, azaba ku wa 15 Mutarama 2026. Ni icyemezo cyatangajwe ku wa 21 Ukwakira 2025, nyuma y’aho byari bisanzwe bizwi ko aya matora azaba muri Mutarama 2026, ariko hataratangazwa itariki. Kugeza ubu Perezida Yoweri Kaguta Museveni yongeye kugirirwa icyizere n’ishyaka rya National Resistance […]

Continue Reading