Google yaburiye abakoresha Gmail

Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Google cyaburiye abokoresha serivisi yacyo ya Gmail, kwirinda gusubiza ubutumwa bubasaba gutanga ijambobanga (passwords) rya konti zabo za Gmail. Iki kigo cyasobanuye ko abasaba aya makuru ari abatekamutwe, ndetse bageze ku makuru y’abantu barenga miliyari ebyiri binyuze mu makuru bibye ikindi kigo cyakoranaga na Google cya Salesforce. Iki kigo cyavuze ko amakuru […]

Continue Reading

Perezida wa Mozambique ategerejwe mu Rwanda

Perezida Daniel Francisco Chapo guhera kuri uyu wa 27 Kanama 2025 aragirira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, rugamije kongerera imbaraga ubufatanye bumaze igihe kinini hagati y’ibihugu byombi. Mbere y’uko Chapo agera mu Rwanda, habanje kuza Minisitiri w’Ingabo, Gen Maj Cristóvão Artur Chume na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Maria Manuela dos Santos Lucas, Umugaba Mukuru w’ingabo […]

Continue Reading

Gisagara: Umugabo n’umugore bakekwaho kwica umuntu bakamuta mu musarane batawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gisagara yatangaje ko yataye muri yombi umuryango w’umugore w’imyaka 35 n’umugabo we w’imyaka 42 bakekwaho urupfu rw’umusore wari mu kigero cyimyaka 27 wabuze mu 2021 nyuma hakaboneka umurambo mu bwiherero bwabo bari barasibye bikekwa ko ari bo bamutayemo. Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu wa 26 Kanama 2025 mu […]

Continue Reading

Perezida Kagame yakiriye intumwa za Kongere y’Amerika

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye itsinda ry’intumwa za Kongere ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari bo Austin Scott uhagarariye Leta ya Georgia na Salud Carbajal wa Leta ya California bakorana muri Komisiyo ya Gisirikare, ndetse na Jimmy Panetta uhagarariye Leta California ukora muri Komisiyo Ishinzwe Imisoro. Ibiganiro bagiranye […]

Continue Reading

Pakistan: Abarenga ibihumbi 150 bimuwe kubera imyuzure

Ikigo gishinzwe Imicungire y’Ibiza muri Pakistan, (PDMA) kuri uyu wa Kabiri cyatangaje ko cyimuye abarenga 150 000 bari mu turere dutandukanye tw’Intara ya Punjab twugarijwe n’imyuzure yatewe n’imvura idasanzwe yatumye imigezi ya   Sutlej na Ravi yuzura. Kuva muri Kamena Pakistan yugarijwe n’ibiza byahitanye abantu hafi 800 ndetse imvura yakajije umurego hagati muri Kanama yahitanye abarenga […]

Continue Reading

Rugaju Reagan, Jangwani ,Ishimwe Ricard na Mucyo Antha Biganiro barekuwe

Urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo kuri uyu wa 26 Kanama 2025, rwategetse ko harekurwa by’agateganyo abasivili 23 barimo abanyamakuru n’aba Ofisiye babiri ba RCS bakurikiranyweho ibyaha byo kwakira no gutanga inyandiko utemerewe ndetse n’icy’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe. Ibi byaha bifitanye isano n’urugendo APR FC yagiriye mu Misiri muri Nzeri 2024, ubwo […]

Continue Reading

Umuyobozi wa HCR agiye gusura u Rwanda

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi (UNCHR), Filippo Grandi, agiye gusura u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo aganire n’abayobozi bo muri ibi bihugu ku bibazo by’impunzi. Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X ku wa 25 Kanama 2025, Grandi yatangaje ko ari mu nzira ajya muri ibi bihugu byombi, kandi […]

Continue Reading

Amb. Nduhungirehe yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Singapore

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Singapore aho yitabiriye inama ya gatanu y’abaminisitiri ihuza icyo gihugu n’ibihugu bya Afurika. Iyo nama izwi nka Singapore-Africa ministerial exchange (SAMEV) yatangijwe n’icyo gihugu mu 2014 hagamijwe gusangira amahirwe y’iterambere hagati y’ibihugu byo muri Afurika na Singapore. Biteganyijwe ko Nduhungirehe azamara muri […]

Continue Reading

Nyanza: Babiri bafunzwe bakekwaho urupfu rw’uwo bari batahanye ubukwe

Abasore babiri bo mu Karere ka Nyanza batawe muri yombi bakekwaho urupfu rwa mugenzi wabo bari batahanye ubukwe, bakagirana amakimbirane yavuyemo imirwano, nyuma bukeye bwaho agapfa. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kamonyi, Akagari Karama, Umurenge wa Cyabakamyi, ho mu Karere ka Nyanza,ku wa 23 Kanama 2025. Uyu nyakwigendera yahise ajya kwa muganga mu Bitaro bya […]

Continue Reading

Rayon Sports yaguze bus nshya

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yaguze imodoka nshya yatwaye ibihumbi 135$ [asaga miliyoni 200 Frw]. Byatangajwe ubwo ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangizaga ku mugaragaro umushinga mushya wo kubarura abakunzi bayo uzwi nka Gikundiro *702#. Ni imodoka izaba igendanye n’igihe n’imiterere y’u Rwanda nk’uko byagarutsweho n’Umunyamabanga w’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports, Murenzi Abdallah. Yagize ati “Ni […]

Continue Reading