Umunyamakuru Bianca yibwe imodoka

Bianca, umwe mu banyamakuru bamenyekanye cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, yibwe imodoka ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki 11 Kamena 2025, aho bayimutwaye bari mu rugo iwe. Amakuru agera ku kinyamakuru IGIHE avuga ko imodoka yibwe ari iy’uruhu rwa Hyundai, kugeza ubu ikaba igishakishwa n’inzego z’umutekano. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bianca […]

Continue Reading

U Rwanda rwashimye iterambere ry’umubano rufitanye n’u Bushinwa

Guverinoma y’u Rwanda yongeye gushimangira uburyo inyuzwe n’iterambere ry’ubutwererane ifitanye n’iy’u Bushinwa, bukomeje gukura mu nzego zitandukanye zitanga inyungu zifatika ku mibereho y’abaturage b’ibihugu byombi. Minisitiri w’u Bubanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yabigarutseho ubwo yari Changsha muri Repubulika y’Abaturage y’u Bushinwa, aho yitabiriye inama y’Abahuzabikorwa bo ku Rwego rwa ba Minisitiri ikurikirana […]

Continue Reading

M23/AFC yashizeho Guverineri mushya wa Kivu y’Amajyepfo

Ihuriro Alliance M23 rifatanya n’umutwe w’inyeshyamba za M23, ryashyizeho Guverineri mushya wa Kivu y’Amajyepfo witwa Busu Bwa NGWI NSHOMBO Patrick. Busu Bwa NGWI NSHOMBO Patrick asimbuye Emmanuel BIRATO. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka kuri X yahoze ari Twitter, yasohoye itangazo rivuga ko Emmanuel BIRATO wari Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo washyizweho na AFC/M23 tariki 28 Gashyantare, […]

Continue Reading

Abapolisi 140 bamaze umwaka muri Santrafurika bagarutse mu Rwanda

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 10 Kamena, abapolisi b’u Rwanda 140 bagize itsinda RWAPSU1-9, bagarutse mu Rwannda bavuye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), aho bari bamaze igihe kingana n’umwaka. Basimbuwe na bagenzi babo bagize itsinda RWAPSU1-10 riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) James Karasi, […]

Continue Reading

Covid-19 yongeye kugaragara mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje ko icyorezo cya Covid-19 cyongeye kugaragara mu Rwanda, nyuma y’uko mu bihugu bitandukanye by’Isi hashize iminsi kiri kwiyongera. Umuyobozi Mukuru wa RBC, Prof. Claude Mambo Muvunyi, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko nyuma yo kubona ko icyorezo cyongeye kugaragara mu bihugu bitandukanye, hakozwe isuzuma rigamije kureba uko byifashe mu gihugu. […]

Continue Reading

Muhanga: Umuturage arashinja Gitifu kumukubita

Yamfashije Renatha arashinja Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’Akagari atuyemo n’Ushinzwe umutekano  kumukubitira mu Kagari, bakamusiga ari intere. Yamfashije Renatha atuye mu Mudugudu wa Cyibumba, Akagari ka Sholi, Umurenge wa Cyeza, Akarere ka Muhanga. Avuga ko Mudugudu yinjiye iwe mu rugo ari kumwe n’undi mugabo, bamubwira ko baje gusaka iwe mu rugo kubera ko hari ibitoki by’umuturage bakeka […]

Continue Reading

Police FC yatandukanye na Mashami Vincent

Ubuyobozi bwa Police FC, bwemeje ko butazakomezanya na Mashami Vincent wari umaze imyaka itatu ari umutoza mukuru wa yo. Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino 2024-25, Police FC yatangiye gushimira abo izatazakomezanya na bo. Uwahereweho, ni Mashami Vincent wari umaze imyaka itatu ayibereye umutoza mukuru. Police FC yatangaje ko itazakomezanya na Mashami ndetse imushimira ibihe bagiranye. […]

Continue Reading

Abakoresha internet mu Rwanda bageze kuri miliyoni 5.5

Mu gihe u Rwanda rukomeje kongera serivisi zifashisha ikoranabuhanga no gushora imari mu bikorwa remezo by’ikoranabuhanga, kuri ubu mu gihugu hose harabarurwa abasaga miliyoni 5,5 bakoresha internet. Urwego rw’itumanaho rikoresha telefoni rufite uruhare rukomeye muri iri terambere aho abakoresha telefoni bageze kuri miliyoni 13,48 muri Nzeri 2024 bavuye kuri miliyoni 12,5 babarurwaga mu mwaka wabanje. […]

Continue Reading

Niyomugabo Claude mu nzira yerekeza muri Azam FC

Kapiteni w’ikipe ya APR FC, Niyomugabo Claude, ari mu biganiro bya nyuma n’ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania, aho bivugwa ko ashobora kwerekeza yo bitarenze uku kwezi kwa Kamena 2025. Kapiteni wa APR FC,ashobora kwerekeza muri Azam FC yo muri Tanzania ndetse bivugwa ko ibiganiro bigeze kure ku buryo yagenda muri uku kwezi. Niyomugabo […]

Continue Reading

Yatawe muri yombi akekwaho gufata ku ngufu umugore urwaye

Umusore w’imyaka 20 yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho icyaha cyo gufata ku ngufu umugore w’imyaka 52 amufatiranye mu burwayi, aho yamusanze mu rugo acunze nta wundi muntu uhari akamusambanya. Byabaye ku wa 03 Kamena 2025 mu masaha ya saa sita z’amanywa mu Mudugudu wa Mukoni, Akagari ka Kavumu, mu Murenge wa Busasamana mu karere […]

Continue Reading

Kicukiro: Imodoka yari itwaye abanyeshuri yakoze impanuka

Imodoka yari itwaye abanyeshuri bo ku ishuri rya Ecole Les Poussins riherereye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, bikekwa ko yabuze feri, yagonze abanyeshuri bane b’ishuri rya G.S Kimisange, bagendaga ku ruhande rw’umuhanda. Ni impanuka yabaye ahagana Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba. Amakuru y’ibanze avuga ko abanyeshuri bane bagendaga iruhande rw’umuhanda, bakomeretse mu buryo bukomeye ndetse […]

Continue Reading