Bamaganye amasezerano Tshisekedi ashaka kugirana na Amerika

Ihuriro LAMUKA rigizwe n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryamaganye umugambi wa Perezida Félix Tshisekedi wo kugirana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika amasezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Ku wa 3 Mata 2025, Tshisekedi yakiriye intumwa za Amerika zirimo umujyanama mukuru w’iki gihugu muri Afurika, Massad Boulos. Baganiriye ku bufatanye bw’ibihugu byombi […]

Continue Reading

Inyubako y’Ibiro bikuru bya MTN Rwanda yafashwe n’inkongi

Inyubako ikoreramo Ibiro Bikuru bya MTN Rwanda, yafashwe n’inkongi by’umwihariko mu cyumba gikoreramo BPR Bank Rwanda, inzego z’umutekano zitabara hatarangirika byinshi. Ahagana Saa Moya za z’umugoroba zo ku wa 04 Mata 2025, ni bwo inkongi yaturutse mu gisenge cy’inzu mu cyumba gitunganyirizwamo ibyo kurya by’abakozi b’iyi banki. Ikimara guhinguka muri icyo gice, yahise isakara hafi […]

Continue Reading

Kevin De Bruyne agiye gutandukana na Manchester City

Kevin De Bruyne ukina mu kibuga hagati muri Manchester City, yatangaje ko atazakomezanya nayo nyuma y’uyu mwaka w’imikino wa 2024/25. Ibi bikubiye mu ibaruwa yageneye abakunzi be biganjemo abafana n’abo babanye muri Manchester City, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Mata 2025. Ati: “Abareba neza ibi bintu murabona aho biri kwerekeza. Gusa ndashaka kubishyiraho […]

Continue Reading

Uko Perezida Ndayishimiye aherutse gutanga ruswa ya miliyoni 4

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, aherutse gutangaza uko yatanze ruswa ya miliyoni enye z’amafaranga akoreshwa mu Burundi kugira ngo abone lisansi, ibona umugabo igasiba undi mu Burundi. Mu cyumweru gishize, ubwo yaganiraga n’abashoramari bo mu Burundi, yavuze uko Kompanyi ya Leta, SOPEBU, yamuriye ‘Cash’ ku manywa y’ihangu. Mu busanzwe, iyo kompanyi yashyizweho na Perezida Ndayishimiye kugira […]

Continue Reading

Ingabo z’u Bubiligi zaba zatangiye kwicirwa mu burasirazuba bwa Congo

U Bubiligi bwahakanye uruhare rwabwo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), aho bivugwa ko buri gufasha Ingabo za Congo (FARDC), Inyeshyamba za Wazalendo, ndetse n’inyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, mu rwego rwo kurwanya inyeshyamba za AFC / M23. Ariko, ibigaragara ku rugamba biratanga ishusho itandukanye. Amakuru agera kuri The Great Lakes Eye […]

Continue Reading

Abadepite b’Abafaransa bateguye imyigaragambyo yo kwamagana ubufatanye bwa PSG na Visit Rwanda

Mu mpera z’iki cyumweru, biteganyijwe ko mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa hazabera imyigaragambyo igamije kwamagana ubufatanye hagati y’ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) n’u Rwanda, binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda. Iyi myigaragambyo izabera ku kibuga cya Parc des Princes, aho PSG isanzwe yakirira imikino yayo. Iteguwe n’abadepite bane bo mu ishyaka La France Insoumise […]

Continue Reading

Tsinda Batsinde yasabye gusubika umukino nyuma y’urupfu rwa Alain Mukuralinda

Ikipe ya Tsinda Batsinde yandikiye Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), gusubika umukino yari ifitanye na Gicumbi FC mu irushanwa ry’Icyiciro cya Kabiri mu Rwanda, ku mpamvu z’uko iyi kipe yabuze Perezida wayo, Alain Mukuralinda, witabye Imana. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Mata 2025, ni bwo Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma […]

Continue Reading

AFC/M23 yavuze impamvu yavuye mu Mujyi wa Walikale, iburira ingabo za RDC

Ihuriro rya politiki n’igisirikare AFC/M23 ryatangaje ko ryakuye abarwanyi baryo mu Mujyi wa Walikale ndetse no mu bice biwukikije, nk’uko ryari ryabisezeranyije ku wa 22 Werurwe 2025. Ibi bije mbere y’uko ibiganiro hagati yaryo na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) biteganyijwe kuba tariki 9 Mata muri Qatar. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, […]

Continue Reading

Guverinoma yemeje urupfu rwa Alain Mukuralinda

Guverinoma y’u Rwanda, yemeje ko Alain Mukuralinda wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yitabye Imana aho yari arwariye mu Bitaro byitiriwe umwami Faisal i Kigali. Ni ibyemejwe n’ibiro by’ubuvugizi bwa leta y’u Rwanda kuri uyu wa 04 Mata 2025 nk’uko itangazo ryashyizwe hanze ribigaragaza. Guverinoma y’u Rwanda yagize iti “Tubabajwe no gutangaza urupfu rw’umuvugizi […]

Continue Reading