Perezida Kagame yatangije Tour du Rwanda 2025

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe na Perezida wa UCI David Lappartient, batangije ku mugaragaro isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu Tour du Rwanda 2025. Kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2025, ni bwo hatangiye irushanwa rya Tour du Rwanda rizenguruka igihugu ku nshuro ya 17 kuva ribaye Mpuzamahanga mu gihe ari inshuro ya karindwi […]

Continue Reading

AFC/M23 yasabye Leta RDC kubahiriza imyanzuro y’inama ya EAC na SADC

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko ugishyize imbere agahenge katangajwe mu ntangiriro za Gashyantare hagamijwe gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama yahuje abakuru b’ibihugu by’imiryango ya Afurika y’Iburasirazuba n’uw’Iterambere n’Ubukungu wa Afurika yo mu bihugu by’Amajyepfo, isaba Leta ya RDC nayo gutera intambwe nk’iyo. Ku wa 4 Gashyantare 2025, M23 yari yatangaje agahenge kagamije gufasha imiryango ikora […]

Continue Reading

Papa Francis akomeje kuremba cyane

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, umaze iminsi mu bitaro kubera indwara y’umusonga hamwe n’ikibazo cy’ubuhumekero, akomeje kuremba ndetse n’abaganga bagaragaje impungenge ku buzima bwe. Ku wa 22 Gashyantare 2025, Vatican yatangaje ko Papa Francis ari mu bihe bikomeye nyuma y’indwara y’ubuhumekero yamufashe, bikaba byatumye akeneye umwuka w’inyongera ku gipimo cyo hejuru. Vatican yemeje ko […]

Continue Reading

Gen Sematama niwe wasimbuye Gen Makanika wishwe na FARDC

Abarwanyi ba “Twirwaneho” baharanira kurinda uburenganzira bw’Abanyamulenge mu burasirazuba bwa Congo bashyizeho Brig. Gen Sematama Charles nk’umuyobozi mukuru wasimbuye Gen Michel Rukunda bita Makanika wishwe n’ingabo za Congo FARDC mu minsi ishize. Sematama yabwiye Ijwi rya America ko umutwe wa Twirwaneho ugiye kwiyunga na M23/AFC bakarwana intambara yo gukura Felix Tshisekedi ku butegetsi. Umuyobozi wa […]

Continue Reading

Abapolisi 2100 n’abasirikare 890 ba leta ya Congo biyunze kuri M23/AFC

Mu mujyi wa Bukavu abapolisi ba Leta ya Congo bagera ku 2100 n’abasirikare 890 biyunze ku nyeshyamba za M23/AFC ubu zigenzura uwo mujyi n’uwa Goma. Bertrand Bisimwa umuyobozi wa M23 yavuze ko i Bukavu bakiriye abapolisi ba Leta ya Congo bagera ku 2100 n’abasirikare 890 bari mu ngabo za Leta, FARDC bakaba biyunze ku ihuriro […]

Continue Reading

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza ategerejwe mu Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, David Lammy, ategerejwe mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuri uyu wa 22 Gashyantare 2025. Imwe mu mpamvu z’uruzinduko rwa Minisitiri Lammy ni ukuganira n’abo muri Guverinoma y’u Rwanda ku mutekano wahungabanye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru  ko […]

Continue Reading

Uwayoboraga Gereza ya Bukavu yasobanuye uko byagenze umunsi imfungwa zirenga 2000 zitoroka

Tariki 14 Gashyantare 2025, ubwo umutwe wa M23 witeguraga kwinjira mu Mujyi wa Bukavu ufatwa nk’Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyepfo, abasirikare n’abapolisi bari muri uyu Mujyi barimo n’abarindaga Gereza Nkuru ya Bukavu bose barahunze. Icyo abantu benshi bamenye ni uko abasirikare n’abapolisi bakiva muri uyu Mujyi, imfungwa 2300 zari zifungiye muri Gereza Nkuru ya Bukavu, […]

Continue Reading

Imbere ya Perezida Kagame, John Legend yataramiye Abanyarwanda

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2025, umuhanzi w’icyamamare John Legend yataramiye Abanyarwanda mu gitaramo cya Move Afrika cyabereye muri BK Arena, imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’abandi bagize umuryango we. Iki gitaramo cyateguwe n’Umuryango mpuzamahanga uvuganira abaturage no kurandura ubukene, Global Citizen, ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere […]

Continue Reading

U Rwanda rwasubije EU yarusabye kwisobanura ku biruvugwaho muri RDC

U Rwanda rwagaragarije Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU) ko ikibazo cy’Umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) rushyigikiye ko gikemuka mu nzira y’ibiganiro bya Politiki. Ni ibikubiye mu Itangazo ryasohowe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2025, na Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi isubiza ibyabajijwe […]

Continue Reading

Ihuriro AFC/M23 rishobora kwihuza na Twirwaneho

Ihuriro ry’imitwe AFC/M23 rirwanya akarengane gakorerwa Abanye-Congo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uravugwaho ko waba ugiye kwihuza n’Umutwe ‘Twirwaneho’, w’Abanyamulenge barwanya Jenoside ibakorerwa mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ihonyorwa rikorerwa abazira uko bavutse. Iyo mitwe yombi ihuriye ku guhashya akarengane n’ivangura, ukwihuza kwayo gukomeje kuvugwa nyuma y’uko Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23 mu bya gisirikare […]

Continue Reading

Perezida Museveni Yanyomoje Al Jazeera yavuze ko Uganda yohereje ingabo muri Congo zo kurwanya M23

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yanyomoje amakuru aherutse gutangazwa na televiziyo ya Al Jazeera avuga ko ingabo za Uganda (UPDF) zoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kugira ngo zirwanye umutwe wa M23. Mu ijambo rye rigenewe abaturage ba Uganda, Perezida Museveni yasobanuye ko ingabo za Uganda ziri muri Congo atari ugufasha Leta […]

Continue Reading