Brig Gen (Rtd) Dr. Norbert Kalimba wahoze mu ngabo zabohoye igihugu, yitabye Imana ku wa 24 Werurwe 2026, azize uburwayi.
Uyu mugabo ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside, yitabye Imana ku myaka 67, aguye mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, aho yari amaze igihe aharwariye.
Brig Gen Dr Kalimba Norbert wabaye Umugaba mukuru ushinzwe abakozi b’Ingabo zibungabunga amahoro muri Darfur (UNAMID), kuwa 15 Nyakanga 2014 nibwo yasezerewe mu ngabo, akomeza imirimo isanzwe ijyanye n’ubuvuzi.
Uyu mugabo kandi yagize uruhare mu gutanga amasomo ajyanye no kubungabunga amahoro muri Rwanda Military Academy i Nyakinama.
Dr. Norbert Kalimba yari umuganga wabyize mu rwego rwa kaminuza akaba yari afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri n’icya gatatu mu buvuzi rusange .
Yari umwe mu bagize Urugaga rw’Abaganga bo mu Rwanda bavura indwara z’Amenyo.
Mu basenguwe nurupfu rwe harimo Dr Mérard Mpabwanamaguru wigeze kuba umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, yanditse ku rubuga rwa X ko yashenguwe n’urupfu rwe, ashimangira ko yabaye umuntu w’Intwari.
Ati “Ku wa 12 Nzeri 2016, Ijambo ryawe ryarankomeje. Ryanyubatsemo ibyiringiro n’imbaraga zidasanzwe. Nk’umuganga kandi umubyeyi wampaye umwanya, wakoze ubuvugizi budasanzwe, nzahora mbizirikana. Utashye kare, imirimo myiza wakoreye igihugu izakomeza kuvuga, Imana ikwakire.”
Brig Gen Dr Kalimba Norbert yitabye Imana asize umugore we, Madamu Odette Kalimba n’abana be batatu, barimo abahungu babiri n’umukobwa umwe.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

