Brian Kagame, umuhungu wa Perezida Kagame mu bofisiye bato bagiye kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda

Brian Kagame, bucura bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ari mu bofisiye bato bagiye kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda. Kuri uyu wa 3 Ukwakira 2025 ni bwo RDF yinjiza abofisiye bato 1029 barimo 42 bize mu mashuri ya Gisirikare hanze y’u Rwanda. Ibirori byo gusoza ayo mahugurwa no kwambikwa ipeti birabera mu Ishuri […]

Continue Reading

Ishimwe rya Dr. Donald Kaberuka wagizwe indashyikirwa na Gates Foundation

Umuryango wa Gates Foundation wagize Dr. Donald Kaberuka indashyikirwa yawo ya 2025, kubera uruhare yagize mu guteza imbere ubuzima n’imibereho y’abatuye Isi. Byabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu birori bizwi nka ‘Goalkeepers2025’. Uyu muryango wavuze ko Dr Donald Kaberuka yakoze ubutaruhuka mu bijyanye no gukorera ubuvugizi gahunda zo kwimakaza uburyo […]

Continue Reading

Ingabo za Uganda zishimira uburyo zikorana n’iz’u Rwanda

Umugaba wungirije w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Gen Maj Francis Takirwa, yagaragaje ko yishimiye uburyo ingabo z’igihugu cye n’iz’u Rwanda zifatanya mu kubungabunga umutekano wo ku mupaka. Gen Maj Takirwa yagaragaje uku kunyurwa ubwo abayobozi ba Diviziyo ya 2 y’ingabo za Uganda n’abo muri Diviziyo ya 5 y’ingabo z’u Rwanda, basozaga inama y’iminsi itatu […]

Continue Reading

Umunyarwanda yapfiriye muri kasho i Kinshasa

Umunyarwanda witwa Rutayisire Jean Marie Vianney yapfiriye muri kasho y’urwego rw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rushinzwe iperereza (DEMIAP), i Kinshasa ku wa 1 Ukwakira 2025. Rutayisire yafatiwe muri Kivu y’Amajyepfo mu Ugushyingo 2022, agambaniwe n’Abanye-Congo. Icyo gihe yari yarahawe isoko ryo kubaka umuhanda muri iyi ntara, ahagarariye sosiyete y’ubwubatsi ya Epos. Leta ya […]

Continue Reading

Abasura ababo mu magororero ntibazongera guhaha ibyo babashyira

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, rwashyizeho gahunda nshya ifasha abasura ababo bari mu magororero, igaragaza ko ubu bagiye kujya bishyura kuri MOMO aho kujya gutonda umurongo kuri cantine bashaka ibyo bashyira ababo. Ubusanzwe umuntu wajyaga gusura uwe mu igorero, yabanzaga kujya kugura ibintu aza gushyira uwe muri cantine iri mu igororero. Ni ibintu byatwaraga […]

Continue Reading

Abafana 16 barebaga umukino wa APR FC na Pyramids FC bakubiswe n’inkuba

Abaturage 16 bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabarondo, barebaga umukino wa CAF Champions League wahuzaga APR FC na Pyramids FC, bakubiswe n’inkuba umunani barakomereka ndetse banajyanwa kwa muganga. Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2025 mu Mudugudu wa Kabuye mu Kagari ka Kabura mu Murenge wa Kabarondo mu Karere […]

Continue Reading

Ntare Louisenlund School yatangiye umwaka w’amashuri yakira abanyeshuri bashya barenga 120

Ishuri rya Ntare Louisenlund School (NLS) riherereye mu Karere ka Bugesera ryatangiye umwaka w’amashuri wa 2025/2026 ryakira abanyeshuri bashya barenga 120 barimo abatsinze neza bahawe amahirwe yo kuryigamo kuri buruse ya Leta. Ni igikorwa cyabaye ku wa 29 Nzeri 2025, cyabanjirijwe n’ibirori byo kwakira aba bana mu bandi, babamenyereza ishuri ndetse bereka ababyeyi babo ubuzima […]

Continue Reading

Abanyeshuri mu ngabo za Zambia bari kwigira ku Rwanda kwimakaza amahoro

Itsinda ry’abalimu n’abanyeshuri mu bya gisirikare 27 bo muri Zambia bari mu Rwanda mu rugendoshuri rw’icyumweru rugamije kubafasha kwigira ku rugendo rw’igihugu mu iterambere n’uburyo kigira uruhare mu kwimakaza amahoro n’umutekano mu Karere no mu bindi bice. Ni uruzinduko iryo tsinda ryatangiye ku itariki 28 Nzeri rukazarangira ku wa 4 Ukwakira 2025. Riyobowe na Col […]

Continue Reading

Guverinoma ya Amerika yahagaritse imirimo kubera kutumvikana ku ngengo y’imari

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye ihagaritse ibikorwa bimwe na bimwe, nyuma yo kutumvikana kw’abagize Sena ku mushinga w’ingengo y’imari nshya. Kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Ukwakira 2025 nibwo Guverinoma ya Amerika yafashe umwanzuro wo kwinjira muri ibi bihe bidasanzwe, kubera kutumvikana kw’abahagarariye ishyaka ry’Aba-Republicains n’abahagarariye iry’Aba-Democrates, muri Sena ya Amerika. Abasenatari […]

Continue Reading

Buri Munyarwanda muri batanu bafungiwe muri Niger ahabwa arenga miliyoni 14 Frw ku mwaka

Urwego mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha (IRMCT) ruha buri Munyarwanda muri batanu bafungiwe by’agateganyo muri Niger ibihumbi 10 by’Amadolari (miliyoni 14,5 Frw) yo kumutunga buri mwaka. Aba ni Major Nzuwonemeye François-Xavier, Mugiraneza Prosper wabaye Minisitiri ushinzwe umurimo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Col. Nteziryayo Alphonse, Ntagerura André na Capt Sagahutu […]

Continue Reading