Connect with us

Entertainment

Eddy Kenzo nyuma yo gukundana na Minisitiri yasabwe kwibagirwa ibintu byo kugira abagore benshi

Published

on

Sebukwe wa Eddy Kenzo, Patrick Apecu, yasabye uyu muhanzi kwita ku rukundo rwe n’umukobwa we, Nyamutooro, no kwirinda ibijyanye no gushaka abagore benshi. Ibi yabivuze nyuma y’ibirori byo kumwerekana nk’umukunzi wa Nyamutooro, aho hanatangajwe ko bazakurikirwa n’imihango yo gusaba no gukwa.

Apecu yagiriye inama Eddy Kenzo yo gukunda, kwita, no gufata neza umukobwa we, ashimangira ko icyifuzo cye ari uko bazashyingiranwa imbere y’imiryango yombi, bakubaka urukundo rwabo. Yagize ati:

“Eddy akeneye gukunda, kwita, no gufata neza umukobwa wanjye. Icyifuzo cyanjye ni uko bazashyingiranwa imbere y’imiryango yombi, bagashyira imbere urukundo rwabo kuko urukundo ni impano nziza umuntu aha undi.”

Yakomeje avuga ko hari ibyo Eddy Kenzo akwiye kwirinda n’ubwo idini rye ryaba ribimwemerera. Ati:

“Namugiriye inama ku bintu byinshi ariko icy’ingenzi ni urukundo kandi no kuzirikana ko umuntu atagukunda umubangikanya n’abandi, azageregeze ibijyanye no gushaka abagore benshi abireke ntazabyigane n’ubwo tumwubaha nk’umugabo w’umuyisilamu.”

Nyina wa Nyamutooro, Caroline Apecu, na we yagaragaje ko bishimiye Eddy Kenzo kandi ko umubano wabo wari umaze igihe kinini. Yagize ati:

“Turishimye nk’ababyeyi ku bwabo. Eddy ni umuntu wa mbere yatweretse nk’umukunzi we. Yagiye adusura mu rugo kenshi, dutewe ishema n’abo bombi kandi turanezerewe.”

Izi mpungenge za Patrick Apecu zishingiye ku mateka Eddy Kenzo afite mu bijyanye n’urushako, kuko mu 2019 yatandukanye n’umugore we Rema Namakula, kandi yari yarabyaranye n’uwitwa Tracy Nabatanzi umwana w’umukobwa witwa Maya Musuuza.

Eddy Kenzo yerekanywe mu muryango wa Nyamutooro ku itariki ya 29 Kamena 2024 nk’umukunzi we bateganya kurushinga.