Umuhanzikazi Bwiza yasabye imbabazi abakunzi be nyuma yo kubura mu gitaramo cya Summer Country Tour mu karere ka Bugesera kuri uyu wa Gatandatu bitewe n’impanuka yakoze.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram , Bwiza yavuze ko yagize impanuka ubwo yari mu nzira agana aho igitaramo cyabereye, bikamuviramo kutabasha kuhagera nk’uko biteganyijwe.
Yagize ati:“Mbabajwe cyane no kuba ntabashije kubataramira nk’uko byari biteganyijwe. Nagize impanuka mu nzira nerekeza aho igitaramo cyabereye, bituma bidashoboka ko ngera ku rubyiniro.”
Yakomeje avuga ko asobanukiwe agahinda abafana be bagize kuko bari bamutegereje, anashimira urukundo n’inkunga bakomeje kumuha.
Ati:“Ndabizi ko benshi bari bategerezanyije amatsiko iki gitaramo, kandi nanjye birambabaje cyane kuba ntabashije kubabonekera. Urukundo n’inkunga zanyu bivuze byinshi kuri njye.”
Bwiza yavuze ko azagerageza kubashumbudha mu minsi iri imbere.
Uyu muhanzikazi yari ategerejwe muri Summer Country Tour i Bugesera dore ko yaherukaga gutangaza ko yiteguye gushimisha abafana be mu buryo budasanzwe. Ni nyuma y’uko yari yaririmbye i Musanze na Nyagatare muri ibi bitaramo birimo kuzenguruka igihugu aho abihuriramo na The Ben,Bruce Melodie na Kitoko.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

