Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Dr. Edouard Bizimana, yahamagaje bwangu Ambasaderi wabo mu Bufaransa, Spès-Caritas Njebarikanuye, nyuma y’amasaha make yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo.
Ku wa 2 Kamena 2026, Mushikiwabo yakiriye impapuro za ba Ambasaderi b’ibihugu byinshi kugira ngo babihagararire muri OIF, banaganira ku bufatanye. Abo barimo uwa Slovénie, Montenegro, Roumanie, Gabon n’u Bugereki.
Ambasaderi Njebarikanuye usanzwe anahagarariye Perezida Evariste Ndayishimiye mu Kanama Gahoraho ka OIF, na we yakiriwe muri urwo rwego, aha Mushikiwabo impapuro zimwemerera guhagarira u Burundi muri uyu muryango.
OIF yasobanuye ko Mushikiwabo na Njebarikanuye baganiriye ku bufatanye bw’u Burundi n’uyu muryango muri gahunda zitandukanye zirimo kwigisha abantu gusoma ndetse n’iyo guteza imbere uburinganire bw’abagabo n’abagore.
Tariki ya 3 Kamena, Minisitiri Bizimana yandikiye Ambasaderi Ntahiraja, amusaba gusubira bwangu mu murwa mukuru wa politiki kugira ngo agezweho ubutumwa bumureba.
Minisitiri Bizimana yagize ati “Ntewe ishema no kukumenyesha ko usabwa kugaruka mu murwa mukuru vuba cyane bishoboka kugira ngo ugezweho ubutumwa bwihuse bukureba.”
Ambasaderi Njebarikanuye yatangiye iyi mirimo tariki ya 16 Werurwe 2026. Kuva ubwo yari anahagarariye u Burundi mu bindi bihugu by’i Burayi birimo Portugal, Espagne, Monaco, Andorra, Roumanie, Malta na Albanie.
Kugeza ubu, impamvu idashidikanywaho Ambasaderi Njebarikanuye yahamagajwe igitaraganya mu Burundi ntiramenyekana gusa hari abagaragaza ko ashobora kudasubira mu nshingano.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

