Umusore w’imyaka 28 witwa Tuyishimire Leandre wari utuye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, mu Kagari ka Kagugu ahazwi nka Batsinda, yapfuye bitunguranye hakekwa inzoga zizwi nk’ibyuma yari amaze iminsi asangira na bagenzi be bishimira igikombe cya shampiyona ikipe ya Arsenal yatwaye.
Ibi byabaye ku wa Kabiri tariki 26 Gicurasi 2026.
Inkuru ya TV1 ivuga ko bari abasore bane bari bamaze iminsi banywa inzoga zizwi nk’ibyuma bishimira igikombe cya Shampiyona ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yatwaye.
Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 26 Gicurasi 2026, nibwo umwe muri abo basore yaje kureba abandi batatu iyo bari bacumbitse, bigeze ku mugoroba umwe muri bo witwa Tuyishimire Leandre w’imyaka 28 y’amavuko amererwa nabi bamuhamagariza imbangukiragutabara, ihageze isanga yamaze gupfa.
Umwe mu baturage yavuze ko abo basore bahereye ku wa Mbere bari kumwe, baratahana bakomeza kunywa ibyuma.
Uwo muturage avuga ko Tuyishimire Leandre wapfuye yari asanzwe arwara indwara y’igucuri, ndetse baranamubujije inzoga ari ko ku bw’ikigare yanga kuzireka.
Undi muturage ati ” Mugenzi wanjye yabwiye ati ‘mugenzi wawe muziranye inzoga nizo zimwishe’.”
Aba baturage batuganga agatoki abanywa izi nzoga zizwi nk’ibyuma ko batajya barya mbere yo kunywa kandi bakanywa inzoga nyinshi zinafite ingano nyinshi ya ‘alcohol’.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye TV1 ko uyu musore yari yarabujijwe inzoga n’abaganga kubera uburwayi yari asanganywe ndetse ababyeyi be bari bamaze iminsi batazi aho ari.
Ati ” Yari amaze iminsi atari mu rugo ababyeyi be rero bagerageza ku muhamagara baramubura, baza guhamagarwa uyu munsi bababwira ko ameze nabi.”
CIP Gahonzire yavuze ko ubu umurambo w’uwapfuye wajyanwe ku Bitaro bya Kacyiru ngo hasuzumwe icyateye urupfu rwe nyirizina ndetse n’abo bari kumwe bari kubazwa.
Yakanguriye abaturage kandi kwirinda ibintu byashyira ubuzima bwabo mu Kaga
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

