Umuhanzi Kitoko Bibarwa azafatanya na Bruce Melodie na The Ben mu bitaramo bizenguruka igihugu byiswe ‘2026 Summer Country Tour’
Umuhanzi Bruce Melodie aherutse gutangaza ko afatanyije na The Ben bazakora ibitaramo bizenguruka uturere tune tw’Iguhugu kuva ku wa 13 Kamena 2026 – 4 Nyakanga 2026.
Ku ikubitiro iki gitaramo kizaba kirimo abahanzi batatu bari mu bafite amazina akomeye mu muziki Nyarwanda bazafungurira mu gitaramo kizabera mu Karere ka Musanze ku wa 13 Kamena 2026.
Bazahita bakomereza mu Karere ka Nyagatare ku wa ku wa 20 Kamena 2026, berekeze i Bugesera ku wa 27 Kamena 2026 naho mu Karere ka Rubavu ni ku wa 4 Nyakanga 2026.
Ibi bitaramo bizajya bimara byibura iminsi ine kuko bizajya bibanzirizwa n’imurikagurishwa hanyuma igitaramo kibe ku munsi wa nyuma.
Amakuru yatangajwe ni ko Kitoko uherutse kugaruka gutura mu Rwanda nyuma y’igihe kitari gito yari amaze atuye mu Bwoongereza azifata naba bahanzi babiri mu bitaramo.
Kitoko yaherukaga guhura n’Abanyarwanda mu gitaramo umuhanzi Davido yagiriye mu Rwanda cyabaye ku wa 5 Ukuboza 2025, yari mu bagombaga kuririmba mbere ye.
Ku rundi ruhande The Ben na Bruce Melodie baherukaga guhurira mu gitaramo cya ‘The New Yera Groove’ cyabaye ku itariki ya 1 Mutarama 2026.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

