Perezida wa Repubulika ya Central Africa, Prof. Faustin-Archange Touadéra, yarahiriye kuyobora iki gihugu muri manda nshya maze ashimira byimazeyo umusanzu w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu kugarura amahoro n’umutekano muri iki gihugu.
Ni umuhango wabaye ku wa 30 Werurwe 2026 aho wanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, wari uhagarariye Perezida Paul Kagame.
Wari witabiriwe kandi n’abandi bakuru b’ibihugu batandukanye nka Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon, Azali Assoumani wa Comores n’abandi bayobozi bari bahagarariye za guverinoma zitandukanye
Wanitabiriwe n’umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi, Amb. Christopheaho aho yagiyeyo ku butumire bw’ishyaka rya Mouvement Coeurs Unis (MCU).
MCU na FPR-Inkotanyi basanzwe bafitanye umubano mwiza ushingiye ku guteza imbere ubuyobozi bushyira imbere abaturage.
Muri uyu muhango, mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye ibi birori, Perezida Touadéra yashimangiye ko u Rwanda rwabaye inshuti ya hafi ya Santarafurika, cyane cyane mu bihe bikomeye by’amatora aho izi ngabo zagize uruhare rukomeye mu kubungabunga umutekano w’abaturage n’inzego z’ubuyobozi.
Yagize ati “ Uyu munsi imbere yanyu mwese ndagirango mpe icyubahiro inzego z’umutekano zacu, iza MINUSCA ndetse n’ingabo z’ibihugu by’inshuti zacu harimo u Rwanda n’u Burusiya. Aba bagabo n’abagore buri munsi bashyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo barinde umutekano w’igihugu cyacu”.
Mu bihe bitandukanye Perezida Touadéra kandi yagiye ashimira by’umwihariko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ku bufatanye n’ubushake yagagaragaje mu gufasha abaturage ba Santarafurika kongera kugira amahoro n’ituze.
Mu 2016 ni bwo Perezida Touadéra yatorewe bwa mbere kuyobora Santarafurika, yongera gutorwa mu 2020 ndetse akaba agiye kongera kuyobora iki gihugu muri manda ye ya gatatu.
U Rwanda na Santarafurika ni ibihugu by’inshuti bisanzwe bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo umutekano, ubukungu, imiyoborere, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no guhanga udushya dufitiye akamaro umugabane wa Afurika muri rusange
Kuva mu 2014 Ingabo z’u Rwanda n’Abapolisi barwo bagira uruhare mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Santarafurika buzwi nka MINUSCA.
Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari muri CAR bakora imirimo irimo kurinda abasivili n’ibyabo, abayobozi bakuru b’igihugu barimo na Perezida Touadéra, abayobozi n’abakozi ba Loni n’ibikoresho byabo, ibikorwaremezo nk’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya M’Poko n’ibindi.
Kugeza uyu munsi muri Santarafurika habarirwa abasirikare b’u Rwanda bo mu mutwe udasanzwe babarirwa mu 1200.
Mu nshingano bahawe harimo kugarura amahoro n’umutekano, kurinda byuzuye umujyi wa Bangui n’inkengero zawo, ibituma ibikorwa by’abaturage bikomeza mu mutuzo.
Ikindi ni ukurinda urugo rwa Perezida Touadéra ruherereye mu gace ka Damara, muri Perefegitura ya Ombella -M’Poko.
Inshuro nyinshi, Perezida Touadéra yagiye yambika imidari y’ishimwe abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda kubera ubunyamwuga n’ubwitange bagaragaza mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu.


What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

