Ikipe y’igihugu Amavubi yatangiye umwiherero yitegura FIFA series.

NEWS Sports

Abakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izitabira imikino ya FIFA Series 2026 bageze mu mwiherero ugomba gutangira kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Werurwe 2026.

Ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 22 Werurwe 2026, ni bwo abakinnyi bose bageze kuri hoteli y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kugira ngo batangire umwiherero.

Mu bakinnyi bamaze kuhagera baturutse mu mahanga harimo ba rutahizamu batatu bavukana, ari bo Mickels Joy Slayd wa FK Karvan, Mickels Joy Lance wa Saba Baku na mukuru wabo, Mickels Leroy Jacques ukinira Zira FK.

Hari kandi Nshuti Innocent wa Al Wafaq Ajdabia, Bizimana Djihad wa Cs Constantine, Niyo David wa NK Veres Rivne FC, Muhire Kevin wa Jamus SC, Mutsinzi Ange wa Zira FK, Biramahire Abeddy wa Assabah FC, Ndayishimiye Karl Matteo wa KVC Wilrijk na Kury Johan Marvin wa AC Bellinzona.

Hari kandi abakinnyi bakina mu Rwanda bageze mu mwiherero. Aba barimo Byiringiro Gilbert, Ruboneka Jean Bosco, Hakizimana Adolphe, Byiringiro Jean Gilbert, Nshimiyimana Yunusu na Niyomugabo Claude ba APR FC na Niyongira Patience wa Police FC.

Abakinnyi bose bahageze bakiriwe n’Umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine, ari kumwe n’Umutoza wungirije, Eric Nshimiyimana, ari na we wagize uruhare mu kubahamagara.

Imikino ya FIFA series igiye kubera bwa mbere mu Rwanda iteganyijwe gutangira kuwa 26 werurwe 2026, gusa ikipe yacu Amavubi akaba azakina umukino wa mbere uzayihuza na Grenade kuwa 27 werurwe 2026 saa tatu zijoro.

Batatu bavukana bahamagawe mu bwambere mw’Ikipe y’Igihugu.
Johan Marvin Kury Yagarutse mw’Ikipe y’Igihugu Amavubi.
Abakinnyi bakirwaga n’umutoza Constantine.
Djihad bizimana kapiteni y’ikipe y’igihugu amavubi.
Muhire kevin ukinira jamus yo muri Sudan yepfo.
Mugisha Gilbert na Ruboneka Jean Bosco bakinira APR FC nabo bageze mu Mwiherero.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *