Rusizi: Inzu y’umuturage yafashwe n’inkongi hangirikiramo iby’arenga miliyoni zirenga 15 Frw

NEWS

Inzu y’umuturage wo mu Karere ka Rusizi yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka n’ibyarimo byose bivugwa ko byari bifite agaciro k’arenga miliyoni 15 Frw.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Murangi, Akagari ka Kamurera, Umurenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi ku wa 13 Kanama 2025.

Saa 11:40 ni bwo umwana wo muri urwo rugo yarashe ikibiriti gikongeza matela itwika inzu n’ibikoresho byose byo mu nzu.

Nyir’inzu Rusizana Maurice w’imyaka 39 yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko mu byangirikiye mu nzu ye harimo firigo, amateleviziyo, amatara agezweho, intebe, imyenda y’abana n’iy’umugore n’ibikoresho byo mu nzu.

Ati “Byahiye byose kugera kuri kambabiri. Nsigaye gutya. Ndi mu gahinda gakomeye uwagira icyo amfasha nk’umuntu wahuye n’ibyago yamfasha”.

Inzu yahiye yari ifite agaciro ka miliyoni zirenga 40 Frw, ibyangirikiyemo bifite agaciro k’arenga miliyoni 15Frw.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro Syvestre, yavuze  ko iyi nzu itari mu bwishingizi, asaba abaturage kwirinda inkongi z’umuriro ariko bakanibuka gufasha ubwishingizi.

Ati “Tuributsa abantu ko bakwiye kwirinda inkongi z’umuriro, bakanibuka gufata ubwishingizi bw’ibikorwa byabo birimo n’amazu.

Turabasaba kujya birinda gusiga bacanye za buji, tunabibutsa ko igihe habaye inkongi bagomba guhita bahamagara ishami rya polisi ntibabyihererane, ikindi ni ukugira ibikoresho by’ibanze mu kuzimya umuriro birimo umucanga na zakizimya mwoto aho bishoboka cyane cyane abafite amazu y’ubucuruzi”.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *