Abanya-Kenya bakorera muri Tanzania baratabaza Perezida wa Kenya, William Ruto, ngo agire icyo akora nyuma yuko iki gihugu gishyizeho amabwiriza akumira abanyamahanga bakora ubucuruzi buto n’ubuciritse.
Ku wa 25 Nyakanga 2025 ni bwo Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi muri Tanzania yashyizeho itegeko rikumira abanyamahanga gukora ubucuruzi buto n’ubuciriritse, bakabuharira Abanyatanzaniya.
Ni umwanzuro utaraguye neza abanyamahanga bakorera muri Tanzania cyane cyane Abanya-Kenya.
Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, yavuze ko icyemezo cya Tanzania cyo gukumira abanyamahanga gukora ubucuruzi buto n’ubuciriritse gikomeye ndetse Perezida Ruto ari gushaka icyo agikoraho.
Ati “Perezida Ruto yavuganye na Perezida Samia ku buryo bwo gukemura icyo kibazo mu buryo bwa dipolomasi.”
Minisitiri w’Ishoramari, Ubucuruzi n’Inganda wa Kenya, Lee Kinyanjui, yasabye Abanyatanzaniya kurwanya uwo mwanzuro cyangwa na Kenya ikihorera ishyiraho iryo tegeko ku Banyatanzaniya bakorera muri Kenya.
Yagize ati “Kuba Kenya izihorera byo izabikora ariko turashaka kubanza kuganira ku cyakorwa binyuze mu bwumvikane.”
Kugeza ubu Tanzania irashinjwa kudakurikiza ibikubiye mu masezerano ya EAC asaba kwemerera abagize uyu muryango gukora ubucuruzi aho bashaka hose mu karere.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

