Thailand na Cambodia bemeranyije guhura ku wa mbere muri Malaysia kugira ngo baganire ku kurangiza imirwano imaze iminsi ine.
Kuri iki cyumweru, Thailand yatangaje ko itsinda riyobowe na Minisitiri w’Intebe w’agateganyo Phumtham Wechayachai rizitabira ibyo biganiro nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ahamagaye abayobozi b’ibi bihugu byombi ku wa gatandatu abasaba guhita bahagarika imirwano.
Guverinoma ya Thailand yavuze ko yabwiwe na Malaysia ko na Minisitiri w’Intebe wa Cambodia Hun Manet azitabira.
Nibura abasirikare n’abasivili 33 bamaze kwicwa, naho abandi benshi bava mu byabo kuva imirwano ku mupaka yatangira ku wa 24 Nyakanga.
Mu ntangiriro z’uruzinduko rwe rwihariye ku bibuga bya golf byo muri Scotland, Trump yanditse kuri Truth Social ko impande zombi zemeranyije guhura vuba bishoboka no kuganira ku guhagarika imirwano no kugera ku mahoro arambye.
Ibihugu byombi byamushimiye ku bw’impungenge no ku ruhare rwe, nubwo ibisasu byakomeje kuraswa kugeza mu gitondo cyo kuri iki cyumweru .
Cambodia yemeye ubusabe bwo guhagarika imirwano, naho Thailand ishimangira ko hakenewe ibiganiro byimbitse hagati y’impande zombi.
Cambodia yari yamaze gutanga icyifuzo cyo guhagarika imirwano kubwo kubona ko igisirikare cyayo kikiri hasi ugereranyije n’icya Thailand kandi kimaze gutakaza ubutaka n’ibikoresho kubera ibitero bya artileri n’indege za gisirikare za Thailand.
Ku rundi ruhande, Thailand ivuga ko yiteguye gusuzuma icyifuzo cyo guhagarika imirwano, ariko igasigasira icyifuzo cyayo cy’uko ibiganiro na Cambodia bigomba kubanziriza byose.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

