Umugabo wa Zari yategeye uwo bagiye guterana ibipfunsi imodoka.

Entertainment NEWS

Umugabo wa Zari, Shakib Lutaaya yategeye imodoka yo mu bwoko bwa ‘Jeep Wrangler’ uwo bagiye guhurira mu mukino wo guterana ibipfunsi ku wa 11 Mata 2026.

Shakib Lutaaya ari mu myiteguro y’umukino w’iteramakofe na Barista Timo, umusore wo muri Uganda ariko usanzwe aba i Dubai bakaba bategerejwe mu guterana ibipfunsi ku wa 11 Mata 2026.

Mu gihe uyu mukino wamaze gushyuha muri Uganda, Shakib yatunguranye asohora amafoto ari mu modoka yo mu bwoko bwa ‘Jeep Wrangler’ ahamya ko azayiha uwo bagiye gukina naramuka amutsinze.

Ati “Nindamuka ntsinzwe umukino, nzahita mpa iyi modoka uwo tugiye guhangana.”

Muri Kanama 2025, Shakib yahuriye n’uruva gusenya mu mukino yahuriyemo n’umuhanzi Rickman Manrick wamukubise ‘Knockout (KO)’.

Mu gace ka kabiri k’uwo mukino, Rickman yakubise Shakib ibipfunsi byinshi bikomeye mu mutwe, bituma undi agwa ananirwa kwinyeganyeza, umusifuzi atangaza ko umukino urangiye ku ntsinzi ya KO (Knock Out).

Uyu mukino Shakib yaherukaga wari ukurikiwe cyane kuko abakunzi ba Shakib bari barakomeje gutera ubwoba Rickman, bamwishongoraho bavuga ko Shakib yoherejwe na Sheilah Gashumba, wahoze ari umukunzi we, ngo amutsinde.

Icyo gihe Rickman yagaragaje inararibonye n’imbaraga ze mu iteramakofe, bimuhesha intsinzi ya kabiri muri ‘Celebrity Boxing Games Series’. Ni nyuma yo gutsinda Grenade Official mu mukino wabaye mu Ukuboza 2024.

N’umukino uteganyijwe kuzabahuza kuwa 11 mata 2026.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *