Abita ku ikawa y’u Rwanda bakanayimenyekanisha bagiye guhembwa

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) cyatangaje gahunda yo guhemba ibigo n’amakoperative yahize abandi mu kwita ku ikawa y’u Rwanda no kuyimenyekanisha mu mahanga. Iki gikorwa kizakorwa mu rwego rwo gusoza amarushanwa y’ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda mu 2024. Muri itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, tariki ya […]

Continue Reading

Trump ashaka kongera kuyobora manda ya Gatatu

Muri gahunda zijyanye n’amatora yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri uyu mwaka, Donald Trump, umukandida w’ishyaka ry’Abarepubulikani, yagaragaje icyifuzo cyo gutegeka manda eshatu nk’umukuru w’igihugu. Uyu ni umugambi atari ubwa mbere agaragaje, kuko guhera mu 2019 yakunze kuvuga kenshi ko yifuza manda ya gatatu, n’ubwo ari ubu arimo gushaka iya kabiri. Mu kwezi […]

Continue Reading

Uwatakambiye Perezida Kagame yatsinzwe ubujurire mu Rukiko Rukuru

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwemeje ko ubujurire bwa Uwajamahoro Nadine, wareze ibitaro bya La Croix du Sud kuba byaramurangaranye ubwo yajyaga kubyara bikamuviramo kubyara umwana ufite ubumuga, budafite ishingiro. Iki kibazo cya Uwajamahoro cyamenyekanye ubwo Perezida Paul Kagame yari muri Rwanda Day muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ntangiriro za 2024. Icyo gihe, Uwajamahoro […]

Continue Reading

Umunsi Rucagu Boniface abeshyuza ‘Kangura’ ku nyandiko isebya Inkotanyi

Rucagu Boniface ni umwe mu bakiriho babaye mu butegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri ndetse akomeza kuba umuyobozi nyuma y’uko igihugu kibohowe ku wa 04 Nyakanga 1994, Inkotanyi zimaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.   Uyu mukambwe yitabiriye inama za L’UNAR za mbere mu 1959 ubwo yari afite imyaka 11, ndetse mu 1963 ahita yinjira […]

Continue Reading

Rusizi:Mpayimana Philippe, yatangaje ko natorerwa kuyobora igihugu azafasha abaturage bo ku Kirwa cya Nkombo kuzamura umusaruro w’amafi

Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida w’u Rwanda, Mpayimana Philippe, yatangaje ko natorerwa kuyobora igihugu azafasha abaturage bo ku Kirwa cya Nkombo kuzamura umusaruro w’amafi baroba mu Kiyaga cya Kivu. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 03 Nyakanga, Mpayimana Philippe yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza ku Kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi. […]

Continue Reading

Karongi: Abaturage batakambiye Hon Dr Habineza na DGPR

Umuyobozi w’ishyaka DGPR mu KARERE ka Karongi Umurwanashyaka Olivier yatangaje ko hari bamwe mu baturage mu KARERE ka Karongi, umurenge wa Rubengera akagari ka Kibirizi, bamubwiye ko bifuza ko Dr Frank Habineza yabakemurira ikibazo cy’amazi, imisarane rusange idahari. Mu ijambo rye, Perezida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Hon Dr Frank Habineza asubiza ABA baturage […]

Continue Reading

Rutsiro : Hon Dr Frank yashimiwe bikomeye n’abaturage

Kuri uyu wa  3Nyakanga 2024, ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR ku munsi waryo wa 12 ryakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu kagari ka Gasiza umurenge wa Musasa mu KARERE ka Rutsiro Aho abaturage ku bwinshi bari bitabiriye ibirori.. Umwe muri ABA baturage akaba yageneye impano Dr Frank Habineza kuba yaratumye abana babona ifunguro ku […]

Continue Reading

Rubavu: Biravugwa ko ari FARDC/Wazalendo bashimuse abaturage 22 bo mu murenge wa Busasamana

Biravugwa ko ari FARDC/Wazalendo bashimuse abaturage 22 bo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu nyuma barabarekura. Aya makuru, Mayor w’aka karere ntayahakana. Gusa ibyo kuba abaturage bishyuye FRE380K ntarabyemeza. Avuga ko akomeza gushaka amakuru. Gusa yongeraho ko mu barwanyi bakambitse mu kibaya harimo bene wabo w’aba baturage ba Kageshi ku buryo kuba babafata, […]

Continue Reading

Mpayimana yabijeje guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi

Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Republika, Mpayimana Phillipe yiyamamarije mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe mu Majyepfo y’u Rwanda, aho akomoka i Nyaruguru ababwira ko natorwa azateza imbere ubuhinzi n’ubworozi bukikuba inshuro 10. Mu Karere ka Nyamagabe yabageneye ubutumwa bwo gukunda Igihugu by’umwihariko ku Banyarwanda batuye mu mahanga. I Ndago mu Murenge wa […]

Continue Reading

Inyubako ya Makuza Peace Plaza yafashwe n’inkongi y’umuriro

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 03 Nyakanga, inzu izwi nka Makuza Peace Plaza, iherereye mu karere ka Nyarugenge, yafashwe n’inkongi y’umuriro. Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi, iri mu bikorwa byo kuyizimya. Amashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza iyi nyubako iherereye mu mujyi rwagati iri gucumba umwotsi, abantu benshi bashungereye. Polisi […]

Continue Reading