Mpayimana yahishuye impamvu ari ’Umukandida w’amafi’

Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Mpayimana Philippe, yasezeranyije abaturage bo mu Ntara y’Iburengerazuba ko naramuka atorewe kuyobora Igihugu azashyiraho umushahara ku bayobozi b’imidugudu no kongera umusaruro w’amafi mu gihugu.   Yavuze ko azafasha kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda bari mu mahanga no kuzahuza Minisiteri zimwe na zimwe. Yateguye kandi gahunda yo kuvugurura Ambasade z’u Rwanda kugira ngo […]

Continue Reading

Umwezi FM igiye gutangira kumvikanira

Kera kabaye abakunzi ba Radiyo ya Umwezi FM bagiye gutangira kuyumva ndetse n’abazayikoraho bamenyekanye. Izajya ivugira ku murongo wa 95,3 FM yumvikanire mu bice bitandukanye by’igihugu cyane cyane iby’Umujyi wa Kigali.   Ababyibuka neza bazi ko uyu murongo wavugiragaho radiyo y’Ikigo B&B Kigali Group, kiyobowe na Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka ‘Jado Castar’. Icyo […]

Continue Reading

Kibeho: Barashimira ubuvugizi bwa DGPR

  Kuri iki cyumweru tariki ya 7Nyakanga 2024, Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu bikorwa byo kwamamaza Dr Frank Habineza no kwamamaza abadepite b’iri shyaka, abaturage baganiriye na Rwandanews24 bishimira ko bahawe umuhanda wa kaburimbo. Umuturage utashatse kwivuga amazina ku mpamvu ze bwite yavuze ko yishimira ko bahawe umuhanda ngo kujya Huye bisigaye biborohera […]

Continue Reading

U Rwanda na Congo ku meza y’ibiganiro

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bongeye gusubira ku meza y’ibiganiro mu rwego rwo gushaka umuti w’umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi. Ibi biganiro byabereye i Zanzibar muri Tanzania, mu mwiherero w’abayobozi bo muri Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba […]

Continue Reading

Perezida wa Sena Dr Kalinda yavuze ibintu bikomeye ku mukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame

Perezida wa Sena y’u Rwanda akaba n’Umurwanashyaka w’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza (PSD), Dr Kalinda Fancois Xavier yasabye abayoboke b’iryo shyaka n’abaturage muri rusange gutora Paul Kagame ngo akomeze ayobore u Rwanda kuko ibikorwa n’ibigwi bye byivugira.   Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga 2024, ubwo yari yifatanyije n’abarwanashyaka ba PSD mu […]

Continue Reading

“Umuntu ni nk’undi”- Perezida Kagame

Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi, yashishikarije Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, gukomeza umurego mu guteza imbere igihugu cyabo no kwigira ku mateka ya FPR Inkotanyi, uburyo bwo gutekereza, kubaho, n’imikorere ijyanye n’iterambere.   Mu butumwa bwe, Kagame yasobanuye ko FPR Inkotanyi atari gusa izina n’inyuguti eshatu, ahubwo ari politiki ikomeye y’uburyo abantu bakwiye kubaho, bagakora […]

Continue Reading

Mukabalisa Donatille yavuze icyatumye PL ihitamo gushyigikira Paul Kagame

Ku wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga 2024, Perezida w’Ishyaka riharanira Uburenganzira bwa Muntu (PL), Mukabalisa Donatille, yatangaje ko ishyaka PL ryiyemeje gushyigikira Paul Kagame nk’umukandida mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024. Ibi yabivuze ubwo Paul Kagame yakomerezaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Bugesera.   Mukabalisa yagize ati: “Impamvu zatumye duhitamo ntabwo zibarika […]

Continue Reading

Abaturage bo mu Karere ka Musanze Batunguwe n’Ubutaka Buri Kurigita

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Rwaza, mu Kagari ka Nyarubuye, batangajwe n’ibyo bise amayobera nyuma y’uko ubutaka bwabo butangiye kurigita mu gihe cy’impeshyi. Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 5 Nyakanga 2024, aho ubwo babyukaga bagiye mu mirimo yabo y’ubuhinzi basanze umuhanda wari watangiye kwiyasa no […]

Continue Reading

Abasirikare 196 Birukanwe mu Ngabo z’u Rwanda (RDF)

Nk’uko byemezwa n’Igazeti ya Leta y’u Rwanda n° Idasanzwe yo ku wa 03 Nyakanga 2024, abasirikare 196 barimo ba Sous-Ofisiye ndetse n’abato birukanwe mu Ngabo z’u Rwanda (RDF). Muri iyi gazeti hagaragaramo amazina y’abirukanwe ndetse na numéro za gisirikare (Numéro matricule) zabarangaga. Abasirikare birukanwe bari mu byiciro bibiri: icy’abirukanwe ku wa 14 Ukwakira 2016 n’abirukanwe […]

Continue Reading

Perezida wa Kenya, William Ruto, Yatangaje Ingamba Zikomeye mu Kugabanya Umutwaro w’Amafaranga ku Gihugu

Perezida wa Kenya, Dr. William Samoei Ruto, yafashe icyemezo gikomeye cyo gukuraho amafaranga yagenerwaga abagore b’abayobozi bakuru barimo umugore w’Umukuru w’Igihugu, uwa Visi Perezida n’uwa Minisitiri w’Intebe. Ibi ni mu rwego rwo kugabanya umutwaro w’amadeni igihugu gifite ava mu mahanga. Icyemezo cya Perezida Ruto cyafashwe nyuma yo kwanga gusinya ku itegeko ryari riteganyijwe kuzamura umusoro […]

Continue Reading