Umukire utunze imodoka 25, ibibanza 120, n’inzu 200 i Kigali ari imbere y’ubutabera

Nyanza Ubushinjacyaha buravuga ko Niyitegeka Eliezel yasoreshaga ubutaka bwa leta byanatumye akuramo imodoka zirenga 25, etage mu mujyi wa Kigali n’ibindi atunze atabasha gusobanura aho yabikuye. Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Niyitegeka Eliezel ibyaha bitandukanye ari byo Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kunyereza imisoro, kudasobanura inkomoko y’umutungo atunze n’icyaha cy’iyezandonke. Ubushinjacyaha buvuga ko Eliezel yashyizeho abantu bakajya basoresha […]

Continue Reading

BPR Bank yavuze aho igeze ikemura ikibazo cy’abanyamigabane bayo

Banki y’Abaturage y’u Rwanda, BPR Bank Rwanda, yatangaje ko muri gahunda yo kwandikisha abanyamigabane bayo bose, imaze kuvugurura amakuru y’abagera kuri 42%. Iyi banki yabayeho kuva mu mwaka wa 1975 yasobanuye muri rusange, abanyamigabane bayo 576.245 ari bo bagombaga kuvugururirwa amakuru. Kugeza ubu, abamaze kuyavugururirwa ni 239.531. Yashishikarije abanyamigabane bose gukoresha uburyo bwagenwe kugira ngo […]

Continue Reading

Rutsiro: Umugabo n’umugore we bafatanywe inyama bibye

Kuri sitasiyo ya RIB ya Kivumu mu Karere ka Rutsiro hafungiye Muhire Elie n’umugore we Manirumva Solange bakurikiranyweho kwiba intama y’umuturage witwa Serugendo. Bose uko ari batatu, batuye mu Mudugudu wa Kaje, Akagari ka Nyabirasi, Akarere ka Rutsiro. Nyuma yo kwiba intama ya Serugendo bakayibagira mu rugo rwabo, bafashwe zimwe mu nyama zayo bazitetse. Umuturage […]

Continue Reading

Ingabo za Uganda zishe abayobozi babiri ba ADF, undi yicwa n’abarwanyi be

Ingabo za Uganda ziri mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu 2024 zishe abayobozi bawo babiri, undi yicwa n’abarwanyi be. Raporo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yo ku wa 27 Ukuboza 2024 igaragaza ko abo byemejwe ko bapfuye barimo uwari uzwi nka Braida alias Mzee Pasta, Amigo […]

Continue Reading

Umupolisi wishe Abashinwa babiri yakatiwe

Urukiko rw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwa Mwene-Ditu ruherereye mu Ntara ya Lomami, rwakatiye Umupolisi witwa Mutombo Kanyemesha igihano cy’urupfu, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica Abashinwa babiri. Mutombo uzwi nka Méchant Méchant yarashe aba Bashinwa bakoreraga sosiyete Crec 6, tariki ya 1 Mutarama 2025, bapfa inyama z’umwaka mushya. Yahise ahunga, nyuma afatwa […]

Continue Reading

Polisi y’u Rwanda igiye kugurisha ibinyabiziga birenga 800

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko muri Mutarama 2025 izagurisha ibinyabiziga birenga 800 mu cyamunara. Birimo moto zirenga 700 n’imodoka 10 byagiye bifatirwa mu makosa atandukanye mu Mujyi wa Kigali. Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guhuza Ibikorwa bya Polisi n’Abaturage, ACP Ruyenzi Teddy, yasobanuye ko impamvu ibyo binyabiziga bigurishwa ari uko biba bishobora kwangirika cyane ko biba bidakoreshwa. […]

Continue Reading

Umusore yabengeye umugeni muri Kiliziya

Muri Tunisia, inkuru itangaje yakongeje impaka ku mbuga nkoranyambaga: umusore yabenze umugeni we bageze ku ruhimbi muri Kiliziya bagiye gusezerana, kubera amagambo ya nyina wamunenze avuga ko umugeni ari mugufi kandi atagaragara neza ku buryo atakwiyongera mu muryango. Ikinyamakuru Latintimes cyatangaje ko nyina w’uwo musore, wari warabonye amafoto gusa y’umugeni Lamia Al-Labawi, atigeze amubona imbona […]

Continue Reading

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yasanzwe munsi y’inzira yapfuye

Nsabimana Berchmas w’imyaka 68, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wo mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Kabagina, Umurenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi yasanzwe muri metero 60 uvuye iwe, yapfuye aryamye munsi y’inzira, hagakekwa ko yishwe. Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Nyakarenzo, Habimana Boniface yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko nyakwigendera yavuye […]

Continue Reading

Insengero zafunzwe zigiye gufungurwa

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko insengero zitakabaye ikibazo ahubwo ko ibyo bigaragara mu banyafurika. Yavuze ko insengero zafunzwe zikaba zarujuje ibyo zasabwe, ababishinzwe bakwiye gusubira inyuma bakareba ko ibyo basabye byashyizwe mu bikorwa. Ni ingingo yagarutsweho na Perezida Kagame, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 09 Mutarama 2025. Aho insengero […]

Continue Reading