NEWS
Perezida Kagame yashimye inzego z’ubuzima zarwanyije Marburg
Perezida Paul Kagame yashimye abakozi bo mu nzego z’ubuzima, abakorerabushake n’abandi bose bagize uruhare mu guhangana n’Icyorezo cya Marburg.
Yabigarutseho ku wa 30 Ukuboza 2024, ubwo we na Madamu Jeannette Kagame bari bakiriye Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye mu isangira ryo guherekeza umwaka ryabereye muri Kigali Convention Centre.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko n’ubwo umwaka wa 2024 wabayemo ibyiza byinshi ariko hari n’imbogamizi zabayemo zirimo n’Icyorezo cya Marburg cyageze mu Rwanda muri Nzeri.
Ati “Vuba aha, bitari kera habayemo n’ibitari byiza, by’indwara yateye ya Marburg Virus, ihitana abantu mu miryango. Ndagira ngo mbabwire ko iyo miryango yabuze abayo, twifatanyije namwe.”
Yakomeje agira ati “Ariko ubu icyo cyorezo na cyo cyagiye iruhande, ejo bundi mwarumvise ko ubu u Rwanda ari nyabagendwa nta kibazo.”
Perezida Kagame yavuze ko abakora mu nzego z’ubuzima bitanze ndetse bamwe bakemera guhara ubuzima bwabo kugira ngo barengere ubw’Abanyarwanda.
Ati “Ndashimye cyane abakora mu by’ubuzima, abakoranabushake, abagiye hirya no hino, abitanze rwose, hari abatanze ubuzima bwabo kugira ngo ubw’abandi bukomeze, abo turabashimira. Bakoresheje wa mutima, wa muco w’igikotanyi. Wa muco w’u Rwanda, w’Abanyarwanda. Mwarakoze cyane.”
Icyorezo cya Marburg cyagaragaye mu Rwanda ku wa 27 Nzeri 2024, ndetse mu byumweru bibiri bya mbere abarwayi bahita bagera kuri 50.
Mu ntangiriro z’Ugushyingo abarwaye Marburg bari bamaze kuba 66, mu gihe 15 bari bamaze gupfa na ho 49 barayikize. N’ubu imibare ni ko ikimeze.
Tariki 20 Ukuboza 2024, ni bwo u Rwanda rwatangaje ko rwatsinze burundu Marburg nyuma y’amezi atatu yo guhangana na cyo binyuze mu kubahiriza ingamba zashyizweho n’inzego zishinzwe ubuzima.