Djibril Ouattara wa APR FC yasuzuguye Rayon Sports mbere y’umukino uzahuza amakipe yombi

NEWS Sports

Rutahizamu wa APR FC, Djibril Ouattara, yagaragaje ko umukino wa Rayon Sports umworohera cyane kuko uba udakomeye nk’uw’Amagaju FC na Etincelles FC, ndetse yemeza ko yahitamo guhura n’ubwugarizi bw’ayo makipe yombi aho guhura n’ubwa Rayon Sports.

Ibi ni bimwe mu byo yatangaje nyuma y’imyiteguro y’umukino w’Umunsi wa 29 wa Shampiyona y’u Rwanda uzahuza APR FC na Rayon Sports, ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Gicurasi 2026.

Ouattara yavuze ko we na bagenzi be biteguye gukina uyu mukino ukomeye mu Rwanda kurenza indi yose, ariko ko ari umukino bazaheshamo intsinzi abafana babo kuko atari wo mukino ukomeye kurenza indi yose akina.

Ni umukino uba udasanzwe kuko uhuza amakipe ahanganiye ibikombe by’imbere mu gihugu. Ouattara yakinnye muri shampiyona zikomeye zirimo iyo muri Maroc, Algeria na Burkina Faso.

Uyu rutahizamu ufite ibitego 13 muri Shampiyona y’u Rwanda, uri no muri babiri bayoboye abandi, yavuze ko ubwugarizi bwa Rayon Sports buri mu bumworohera cyane gutsinda ibitego.

Ati “Njye ku giti cyanjye nahitamo gukina na Etincelles cyangwa Amagaju aho gukina na Rayon Sports. Iyo ni imwe mu mikino ikomeye cyane kuwurusha. Rayon Sports na APR FC uba ari umukino ufunguye kuko ni amakipe makuru.”

“Buri wese aba ashaka kuwukina kuko ni umukino wo kwiryohereza. Njye nahitamo guhura na ba myugariro b’Amagaju cyangwa aba Etincelles, aho guhura na ba myugariro ba Rayon Sports.”

Djibril yagaragaje ko nta mwanya wihariye agira mu kibuga, buri gihe cyose aba yiteguye gusatira izamu anyuze mu mpande cyangwa ari hagati y’abandi ba rutahizamu.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *