Itsinda ry’abakozi bane b’Ibitaro by’Akarere bya Nyanza, barimo umuganga umwe n’ababyaza batatu, batawe muri yombi bakekwaho guha serivisi mbi umubyeyi witeguraga kubyara bikamuviramo ingorane.
Ni igikorwa cyabaye mu mwaka wa 2025, ariko umubyeyi ageza ikirego ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), vuba, abo baganga bahita batabwa muri yombi ku wa 28 Mata 2026.
Amakuru avuga ko hari umubyeyi wari ugiye kubyara, ajya kwa muganga ku Bitaro by’Akarere bya Nyanza, ntiyitabwaho uko bikwiye n’abaganga, ibyatumye umwana we avuka atuzuye, hashize igihe gito arapfa.
Nyuma y’uko Perezida Kagame anengeye abaganga bo mu Bitaro byo mu Karere ka Karongi bahaye serivisi mbi umubyeyi wari utwite agapfa, ibi byahise bikangura uyu mubyeyi ahita ajya kurega abaganga bo mu Bitaro bya Nyanza, ngo babibazwe.
Aba baganga bahamagajwe kwitaba ubugenzacyaha, kuri sitasiyo ya RIB, Ishami rya Busasamana riherereye mu Karere ka Nyanza, maze bahita batabwa muri yombi ngo bakorweho iperereza.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yavuzeko ko abo baganga bamaze iminsi itatu bafunze, aho bari gukorwaho iperereza.
Ati “Ni abantu bane barimo umuganga umwe n’ababyaza batatu, batawe muri yombi mu minsi itatu ishize bakekwaho gutanga serivisi mbi ku murwayi. Ni ibintu byabaye mu 2025, nta kintu kinini nabivugaho, hategerejwe ibizava mu iperereza riri gukorwa.”
Meya Kajyambere, yakomeje avuga ko abaturage bakwiye gukomeza kugaragaza aho babona serivisi zitameze neza bakahagaragaza, yibutsa n’abatanga serivisi kujya bashyira umutima ku kazi kabo mu gukomeza guharanira iterambere igihugu kirangamiye.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

