Urubyiruko ruturutse hirya no hino mu gihugu rwahuriye mu busitani bwo kwibuka buri ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, mu gikorwa cyiswe ‘Our Past’, kigamije kuganira no kwiga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Urubyiruko ruturutse hirya no hino mu gihugu rwahuriye mu busitani bwo kwibuka buri ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, mu gikorwa cyiswe ‘Our Past’, kigamije kuganira no kwiga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyateguwe n’umuryango ‘Our Past Initiative’, washinzwe mu 2012 n’urubyiruko ruyobowe na Christian Intwari, gifite intego yo kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.
Mu bitabiriye iki gikorwa harimo abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe; Minisitiri w’Urubyiruko, Jean Nepo Abdallah; ndetse n’uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra.


What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

