Papa Leo XIV yikoreye umusaraba; ibyaherukaga mu myaka irenga 30 ishize.

NEWS Religion

Ku wa Gatanu Mutagatifu, Papa Leo XIV w’imyaka 70 yagaruye umuco wa kera, ayobora abantu bagera ku bihumbi 30 mu isengesho ry’Inzira y’Umusaraba mu byiciro byose uko ari 14 mu nyubako y’amateka y’i Roma, Colosseum, abikora yikoreye umusaraba.

Iki gikorwa cyari kimaze imyaka irenga 30 kitakibaho. Papa ubwe yikoreye umusaraba amasaha hafi abiri, igikorwa gisaba imbaraga z’umubiri cyaherukaga gukorwa na Mutagatifu Yohani Pawulo wa Kabiri hagati ya 1980 na 1994.

Inyubako ya Colosseum yahoze ari ahantu hihariye hagenewe iki gikorwa kuva mu mwaka wa 1756 mu guha icyubahiro Kristo ndetse n’abakristu bo hambere bishwe bahowe Imana.

Muri uyu mwaka, amasengesho yibanze ku bibazo byugarije Isi muri iki gihe nk’intambara, ubukene, ndetse n’itakara ry’indangagaciro z’ikiremwamuntu.

Iki gikorwa kandi, cyumvikanyemo amagambo yihariye yavuzwe na Mutagatifu Francis w’i Assisi mu Butaliyani, mu kwizihiza imyaka 800 ishize yitabye Imana, kuko yapfuye mu 1226.

Papa Leo XIV yasobanuye ko kwikorera umusaraba byari ikimenyetso yakoze ku bushake kugira ngo yifatanye n’Isi iri mu bubabare. Yahamagariye abanyamadini yose guhuriza hamwe imbaraga nk’abaharanira amahoro, bakagendana n’abari mu buribwe

Inzira y’umusaraba yari yitabiriwe n’abakristu benshi

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *