Mu mukino warebwe na Perezida Kagame amavubi yanyagiye Grenada atanga ibyishimo ku banyarwanda.

NEWS Sports

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda,Amavubi yanyagiye Grenada 4-0 mu mukino w’amateka wa FIFA Series 2026 wakurikiwe na Perezida Kagame muri Stade Amahoro.

‎Uyu mukino watangiye Saa Tatu z’ijoro, utangirana imbaraga ku makipe yombi, ariko ikipe y’igihugu y’u Rwanda ukabona ko iri imbere nk’ikipe iri mu rugo, iminota 15 irangiye ikipe y’igihugu ya Grenada yasubiye inyuma maze Amavubi ayobora umukino umupira iwukoresha icyo ishaka. Uyu wari umukino wa mbere w’umutoza Stephen Constantine nk’umutoza mukuru w’Amavubi nyuma yo gutangazwa muri uku kwezi kwa Werurwe.

‎Ikipe y’igihugu Amavubi yari irimo amasura y’abakinnyi bashya mu bakinnyi 11 babanjemo, bari bakiniye u Rwanda bwa mbere barimo abavandimwe Joy-Lance Mickels na Leroy Jacques Mickles, bagerageza kwitwara neza, maze igitego cya mbere kiboneka ku munota wa kabiri w’inyongera w’igice cya mbere, gitsinzwe na Leroy Jacques Mickles ahawe umupira na Kwizera Jojea.

Kwizera jojea na Abeddy Biramahire bishimira igitego cya kabiri.

Nyuma y’iminota ine ku munota wa kane w’inyongera ku gice cya mbere, Jojea Kwizera nawe yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Biramahire Abeddy, bituma Amavubi ajya kuruhuka ayoboye umukino n’ibitego 2-0 aho cyarangiye Perezida Kagame yamaze kugera muri Stade Amahoro. ‎Mu gice cya kabiri, Amavubi yakomeje kugaragaza imbaraga nyinshi ari nako asatira cyane maze atsinda igitego cya gatatu cyatsinzwe na Bizimana Djihad ku munota wa 67.

Umutoza Stephen Constantine yagiye akora impinduka ku bakinnyi batandukanye aho nka Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Joy-Lance Mickles, Biramahire Abeddy na Jacques Mickles Leroy bavuyemo baha umwanya Uwumukiza Obedi, Imanishimwe Emmanuel, Muhire Kevin, Hakim Sahabo, Samuel Gueulette, Marvin Kury, Ishimwe Jean Rene na Mickels Joy-Slayd.

‎Ku munota wa 82 Hakim Sahabo winjiye mu kibuga asimbuye, yatsinze igitego cya kane umukino urangira ikipe y’ighugu y’u Rwanda itsinze iya Grenada ibitego 4-0, biyihesha itike yo gukina umukino wa nyuma w’iyi mikino ya gicutiMpuzamahanga, uzaba ku wa Mbere bakina na Estonia.

Jacques Mickles Leroy yishimira igitego yaratsinze mu mukino wa mbere yarakiniye Amavubi.
Joy lance Mickels Yakinnye umukono we wa Mbere mu Ikipe y’Igihugu.
Captain Bizimana Djihad yishimira Igitego.
Hakim Sahabo Yishimira igitego cye cyambere atsindiye ikipe y’Igihugu.
Kwizera Olivier yari yagarutse yabanje mu kibuga.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *