NEWS
Inyubako ya Makuza Peace Plaza yafashwe n’inkongi y’umuriro
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 03 Nyakanga, inzu izwi nka Makuza Peace Plaza, iherereye mu karere ka Nyarugenge, yafashwe n’inkongi y’umuriro. Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi, iri mu bikorwa byo kuyizimya.
Amashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza iyi nyubako iherereye mu mujyi rwagati iri gucumba umwotsi, abantu benshi bashungereye. Polisi y’u Rwanda yari ihari iri kuzimya iyi nyubako iri mu zizwi mu mujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko inkongi ikimara gufata iyi nzu, inzego z’umutekano zihutiye gutabara. Yagize ati: “Ishami rishinzwe kuzimya inkongi ryihutiye kuhagera kugira ngo barebe niba nta bantu n’ibintu bari muri iyo nyubako kugira ngo batabarwe hakiri kare.”
Kugeza ubu, ntabwo haramenyekana ibyangijwe n’iyi nkongi ndetse n’icyateye iyi nkongi y’umuriro. Amakuru arambuye azatangazwa bimaze kubarurwa.
Inyubako ya Makuza Peace Plaza yuzuye itwaye miliyoni zirenga 40 z’amadolari. Yatashywe na Perezida Kagame kuwa 10 Kanama 2015.
Hashize iminsi mike Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) isabye ko hongerwa ibikoresho byifashishwa mu kuzimya umuriro mu mijyi yunganira Kigali kugira ngo hizerwe umutekano w’abaturage.