Agahenge Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zemeranyijeho na Iran kajemo kidobya, biturutse ku bitero Israel yagabye muri Liban, bikagwamo abarenga 250.
Mu rukerera rwo ku wa Gatatu tariki 8 Mata 2026 ni bwo Perezida Trump wa Amerika yatangaje ko bemeranyije na Iran ku bijyanye no guhagarika imirwano mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Iran na yo yari yemeye ko igomba gufungura inzira ya Hormuz inyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bijya hirya no hino ku Isi.
Nyuma y’amasaha make aka gahenge gatangajwe, Iran yavuze ko yongeye gufunga iyi nzira ya Hormuz. Yavuze ko ari icyemezo cyaturutse ku kuba Israel yarenze ku mahame y’aka gahenge, igaba ibitero ku mutwe wa Hezbollah muri Liban.
Ibi bitero bya Israel kuri Hezbollah isanzwe iterwa inkunga na Iran byahitanye abarenga 250, bikomerekeramo abarenga 900.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko ibijyanye n’agahenge bitareba ibitero by’igihugu cye kuri Hezbollah. Ni mu gihe Iran yo ivuga ko ari imwe mu ngingo zari zemeranyijweho.
Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, J.D Vance, yavuze ko ubwo hemeranywaga ku gahenge, Iran yari yasabye ko Israel ihagarika n’ibitero kuri Hezbollah, gusa iyi ngingo ntiyemezwa.
Ati “Niba Iran ishaka ko ibi biganiro biteshwa agaciro bitageze ku ntego mu ntambara ikomeje gukubitwamo inshuro, kubera Liban idafite aho ihuriye na bo, ndetse Amerika ikaba itarigeze ivuga ko irebwa n’agahenge, ayo ni amahitamo yayo. Dutekereza ko bizaba ari ubucucu nibiba amahitamo yabo.”
Pakistan nk’umuhuza yo yatangaje ko Liban yarebwaga n’ibijyanye n’aka gahenge.
Mu gihe agahenge kari katangiye kubahirizwa Iran yari yarekuye ubwato butatu butwaye ibikomoka kuri peteroli burimo bubiri bwayo n’ubwato bumwe bw’Abashinwa.
Kugeza ubu mu kigobe cy’Aba-Perse habarizwa ubwato hafi 500, butegereje guhabwa inzira ngo buce muri Hormuz.
Ibintu byongeye kuzamba hagati ya Iran na Amerika, mu gihe ku wa Gatandatu tariki 11 Mata 2026, Islamabad muri Pakistan hategerejwe ibiganiro bizahuza impande zombi. Intumwa za Amerika zizaba ziyobowe na Visi Perezida, J.D Vance.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

