Ihuriro AFC/M23 ryashinje ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushaka kudobya ibiganiro by’amahoro biteganyijwe vuba.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 8 Mata 2026, drone y’ingabo za Leta ya RDC yarashe ahatuwe cyane mu gace ka Nyabiondo muri teritwari ya Masisi.
Kanyuka yagize ati “Habura iminsi ngo hatangire icyiciro gishya cy’ibiganiro by’amahoro bya Doha, iki gitero cyangije byinshi, gisenya inzu z’abasivili, kibuza amahwemo imiryango myinshi y’inzirakarengane.”
Ku wa 7 Mata na bwo AFC/M23 yashinje ingabo za RDC, iz’u Burundi, Wazalendo, FDLR n’abacanshuro kugaba ibindi bitero mu duce two muri teritwari ya Kalehe, Minembwe no muri Masisi, abaturage barapfa, abandi barahunga, hangirika byinshi.
AFC/M23 yatangaje ko uretse kurenga kenshi ku masezerano y’agahenge, Leta ya RDC yanze kurekura imfungwa zayo zifungiwe binyuranyije n’amategeko muri gereza zitandukanye mu gihugu.
Iri huriro rishinja Leta ya RDC kwanga kurekura izi mfungwa mu gihe mu ntangiriro za Werurwe 2026, ryo ryemeye kurekura abasirikare 5000 ba Leta ryafatiye mu rugamba rwabereye mu mujyi wa Goma muri Mutarama umwaka ushize.
AFC/M23 kandi yibutsa umuryango mpuzamahanga ko yemeye ko abasirikare n’abapolisi 1359 bari barahungiye mu bigo by’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye boherezwa i Kinshasa.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

