Connect with us

Politics

Imirwano yubuye nyuma y’inama y’abagaba b’ingabo za SADC n’u Burundi ziri muri Congo

Published

on

Urusaku rw’imbunda ziremereye rwongeye kumvikana mu bice bitandukanye bya Mweso na Mabenga muri teritwari ya Masisi kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, nk’uko bamwe mu bari hafi yaho babivuga.

 

Inyeshyamba za M23 zatangaje ko mu gitondo uyu munsi ingabo za leta zifatanyije n’imitwe y’inyeshyamba yiswe Wazalendo, ingabo zo mu bihugu bimwe by’ihuriro SADC hamwe n’u Burundi zabagabyeho ibitero zikoresheje imbunda za muzinga n’ibifaru by’intambara.

 

Iyi mirwano yubuye nyuma y’igisa n’agahenge kabaye ejo ku cyumweru mu karere k’imirwano ka Masisi ahegereye Sake. Hari kandi nyuma y’inama y’abagaba b’ingabo za bimwe mu bihugu by’ihuriro SADC byohereje ingabo muri DR Congo.

 

Aba bagaba b’ingabo z’u Burundi, RD Congo, Malawi, Afrika y’epfo na Tanzania bahuriye i Goma mu mpera z’icyumweru gishize, banasuye agace ka Mubambiro ku nkengero za centre ya Sake.

 

Maj Gen Sylvain Ekenge, umuvugizi w’igisirikare cya DR Congo yabwiye abanyamakuru ko abo basirikare bakuru ubwabo bagiye “kwirebera uko ibikorwa bya gisirikare byifashe” ku rubuga rw’intambara no “gukaza ingamba zo gukomeza ibikorwa”.

 

Ekenge yavuze ko inama y’abo bagaba b’ingabo i Goma ari “ikimenyetso gikomeye cy’ubushake bwa SADC n’u Burundi iruhande rwa RDC mu kugarura amahoro iburasirazuba.”

 

U Burundi muri Kivu ya Ruguru ntibikiri ibanga

 

Gutumirwa no kuboneka k’umugaba w’ingabo z’u Burundi Gen Prime Niyongabo mu nama y’i Goma byakuyeho urujijo ku byavugwaga ariko bitaremezwa ko ingabo z’u Burundi zirimo kurwana na M23 mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

 

Raporo y’inzobere za ONU yo mu Ukuboza (12) umwaka ushize yavuze ko ingabo z’u Burundi zirimo kurwana na M23 zifatanyije n’ingabo za leta ya DR Congo. Ibi uruhande rw’u Burundi ntirwabihakanye cyangwa ngo rubyemeze.

 

Iyo raporo yanashinje ingabo z’u Rwanda kurwana zifatanyije na M23 muri iyi mirwano. Ikirego kimaze igihe Kigali yakomeje guhakana.

 

Iyo raporo yasohotse hashize iminsi ingabo z’u Burundi zari zaroherejwe mu ntara ya Kivu ya Ruguru mu ngabo z’ibihugu bya EAC bitangajwe ko zitashye zigasubira mu Burundi.

 

Umutwe wa M23 wakomeje kuvuga ko ingabo z’u Burundi zikomeje gufatanya n’iza leta, werekana bamwe mu basirikare uvuga ko ari ab’u Burundi bafatiwe ku rugamba.

 

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru tariki 29 Ukuboza(12) 2023, Perezida Evariste Ndayishimiye yabajijwe niba ingabo z’u Burundi ziri kurwana na M23, yarasubije ati: “Inzu y’umubanyi igasha ntuje kuyizimya, nawe iyawe ihiye ntazoza”. Yavuze ko u Burundi bwagiye gutabara Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

 

Yahakanye ibivugwa na M23 ko yafashe abasirikare b’Abarundi, avuga ko ibyo M23 yakoze yerekana abo basirikare ari “intambara yo mu mutwe”.

 

Amaherezo y’izi ntambara ni ayahe?

 

Leta ya Kinshasa yizeye ko ingabo n’inyeshyamba zirimo kuyifasha zizahashya inyeshyamba za M23 zikazambura ubutaka zigaruriye kuva Bunagana kugera i Masisi.

 

Ingabo za SADC zatangiye kugera muri DR Congo mu Ukuboza umwaka ushize, zitezweho umusaruro. Africa y’Epfo yonyine bivugwa n’ibinyamakuru byaho ko yohereje abasirikare bagera ku 2,900 n’ibikoresho by’intambara.

 

Mu gihe ibihugu by’amahanga bikomeje gushyira imbaraga mu gukemura aya makimbirane mu nzira y’ibiganiro, biraboneka ko n’imirwano ishobora kudahagarara vuba.

 

Mu kwezi gushize, umusesenguzi kuri DR Congo w’ikigo International Crisis Group Onesphore Sematumba yabwiye BBC ko impande zombi zakoresheje agahenge kaherukaga “mu kwitegura intambara kurusha kuyirangiza”.

 

Yagize ati: “Ibimenyetso byose ubu birerekana ko iminsi iri imbere ishobora kuba mibi.”