Connect with us

Rwanda

#Kwibuka30: Ikiganiro cya Kantano arondogora kuri Radio RTLM

Published

on

Ibitangazamakuru bimwe na bimwe byarimo Radiyo RTLM byagize uruhare mu kubiba urwango no gukangurira Abahutu kwica Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bamwe mu banyamakuru barimo uwitwa Habimana  Kantano, wakoreraga Radiyo yigenga ya RTLM, ntiyaciye ku ruhande mu gutangaza ko ashyigikiye ku mugaragaro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu nyandiko z’Ikigo cya Canada gikora ubushakashatsi kuri Jenoside n’uburenganzira bwa muntu, (The Montreal Institute for Genocide and Human Rights Studies/MIGS), ni zo Imvaho Nshya yifashishije ikora igice cya mbere cy’ikiganiro cyakozwe n’umunyamakuru Habimana KANTANO tariki ya 21 na 24 Mutarama 1994.

Iki kiganiro Kantano yagikoze ari muri sitidiyo za RTLM, agaruka ku makuru yasohotse anayakoraho ubusesenguzi agaragaza ibitekerezo bye bikubiyemo amagambo y’urwango n’icengezamatwara rishingiye ku ivangura.

Yagize ati: “Batubwiye nziza bati: “Iyo radiyo igezweho izatugeraho ryari”? Mu by’ukuri ni uguhumbya gato, ni uguhumbya gato ku buryo…, ni uguhumbya gato mu mpera z’ukwezi, uku kwezi gusa, haa… muzatangara mwumvise RTLM yasesekaye iwanyu, dore ko izavuga ikarenga na za Bujumbura kure, ikazavuga mpaka.

Maze rero… tubitayeho tubatekerezaho, abakunzi baragenda biyongera kandi ni byo, buri kintu abantu bagira icyo bagikundira, hari abavuga ngo RTLM ishyushya imitwe nyamara hari ubwo bayikundira kubwiza abantu ukuri kandi ikavuga uko ibintu biriho kuko ibiriho kuri twe biravugwa, ibiriho biravugwa dore nk’uku, nk’ubu ngubu dutereye icyumvirizo, duteye icyumvirizo tubona ka gatsiko, (aseka) umuntu yakwita agatsiko.

Ubu rero Bwana Fawusitini Twagiramungu hariya mu Rugwiro, ubu ari kumwe na Madame Uwiringiyimana Agatha, bakikijwe na… Nayinzira, bakikijwe na Ngango, na Gatabazi, na Nzamurambaho, barimo rero ngo bariga icyo basubiza… ku itangazo Perezidansi ya Repubulika yashyize ahagaragara ejo.

Barimo bariga ibyo gusubiza, bariya bantu aho kugira ngo basobanure ibintu bijye mu buryo, ahubwo ngo bariga ibyo gusubiza. Nta kindi.

Nk’aho bavuze bati “umuntu yatubwije ukuri”, none se bazumva ukuri ryari? Bazumva ukuri ari uko cyakora tugiye mu mu… mu mihanda, haa… ari uko tugiye mu mihanda maze tukabumvisha ko tubabaye, ni cyo gisigaye, kandi tukagenda n’iyonka, buri muntu wese ubabajwe n’ikibazo cy’izi nzego z’ubutegetsi.

Nyuma rero hari abantu bavuga ngo babeshya abazungu ngo hari za mouvances présidentielles. (Arahigimye) bakabyitiranya n’izo muri Zaïre nta ho bihuriye, nta ho bihuriye, nta mouvance présidentielle hano ihari, nta bantu babogamiye kuri Perezida wa Repubulika, ni uko gusa abantu babaga… babogamiye kuri rubanda.

MUGENZI ntabwo yigeze avuga ngo ni mouvence présidentielle, ni PL. Ee… nta na rimwe MDR power, nta na rimwe yigeze ivuga ko ari mouvence présidentielle! Non, ntabwo ari byo. Aa… ubwo rero abantu bashaka kubyitiranya n’ibyo muri… Zaïre, baba babeshya bacurika amagambo, babeshyabeshya. Ntabwo rero ari byo.

Maze rero itangazo ry’Abepiskopi Gatolika b’uwa mirongo cyenda na kane, Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bakoreye inama i Kigali bungurana ibitekerezo ku bibazo bimwe na bimwe bikomereye u Rwanda muri iki gihe. Batangaje ibi bikurikira.

Icya mbere: Bababajwe cyane n’uko kugeza ubu inzego z’ubutegetsi bw’inzibacyuho yaguye zitarajyaho zose kandi abaturage bari mu kaga gakomeye.

Icya kabiri: Ku bavuga ko abayobozi b’amadini batandukiriye bakivanga mu bya politiki, Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda barahamya ko abayobozi b’ amadini bafite uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo byabo, bakagira n’inshingano zo kuvuganira imbaga y’ Imana baragijwe.

Icya gatatu: Abanyarwanda bari mu gihirahiro kandi abagombye kukibavanamo baririrwa bacyurirana, baterana amagambo ndetse bakageza n’aho bahigana.

Kubera iyo mpamvu Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda basaba ko Guverinoma ya Madamu Agata UWIRINGIYIMANA yajya iterana by’ukuru igakemura ibibazo byihutirwa mu gihe itarasimburwa n’ayi … n’indi.

Abayobozi b ‘amashyaka MDR na PL bareka gukomeza kurindagiza Abanyarwanda mu byo bakora no mu byo batangaza.

Ikindi, niba amashyaka MDR na PL ataranyuzwe n’inama z’ubwumvikane n’ubwiyunge yagiriwe n’ abayobozi b’ amadini ku itariki ya karindwi Mutarama mirongo cyenda na kane, inkiko zibishinzwe zakemura vuba impaka ku maliste y’Abaminisitiri n’Abadepite bagomba guhagararira MDR na PL mu Nzibacyuho yaguye kugira ngo Abanyarwanda bagire amahoro.

Icya kane: Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bababajwe n’uko mu gihe abantu benshi bicwa n’inzara mu turere twinshi tw’u Rwanda, abanyapolitiki bo bibereye mu macenga y’urudaca, barwanira imyanya y’ubutegetsi.

Nibamenye ko iyo myifatire ari ubugome busonga inzirakarengane ziri mu kaga kandi ko imana izabibabaza.

Icya gatanu: Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda baratabaza za kiliziya, ibihugu n’imiryango mpuzamahanga kugira ngo bakore ibishoboka byose batabare u Rwanda kuko inzara iriho itsemba imbaga y’lmana. Bakomeje kubashimira inkunga mutahwemye kubagaragariza.

Icya gatandatu: Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda barasaba Abanyarwanda cyane cyane abakirisitu gukomeza gutabara abavandimwe bicwa n’inzara no gushakira hamwe intsinzi y’inzara iri mu gihugu.

Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda barangije iri tangazo basaba Imana guha Abanyarwanda bose umugisha n’amahoro arambye. Amina.

Maze rero… iyi baruwa yashyizweho umukono na Tadeyo NTIHINYURWA, Perezida wungirije w’lnama y’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda, Visenti NSENGIYUMVA, Yohani Batisita GAHAMANYI, Fokasi NIKWIGIZE, Wenzisilasi KALIBUSHI, na Agusitini MISAGO,Umwepiskopi wa Gikongoro,

Umunyamakuru Kantano yakomeje ikiganiro agira ati: “lyi rero nizere ko TWAGIRAMUNGU yamugezeho, TWAGIRAMUNGU Fawusitini aho yihereranye hariya mu Rugwiro na NGANGO, na… GATABAZI, na … NAYINZIRA. Agatsiko kaketse ko ngo ari ko kagize Abanyarwanda.

Kariya gatsiko rero umunsi rubanda nyamwinshi yarakaye ikagahombora, nta… nta… nta kundi bizagenda, nta kundi bizagenda, ntibakeke ko aha… uko byagenze ntawe ubiyobewe.

Niba rero NAYINZIRA ashobora kugenda wenyine ku giti cye ngo agahagarariye Abanyarwanda, ishyaka PSD, ishyaka PSD ritanafite ye…ritanafite byibuze na kimwe cya kabiri cya Butare ki… rikavuga ko rihagarariye Abanyarwanda.

Bakajyana na… na Fawusitini TWAGIRAMUNGU we wenyine uhagaze nk’u… nk’u… nk’urutoki, nk’urutoki rw’umubembe rumwe a… akavuga ko na we ahagarariye Abanyarwanda nyamwinshi, abandi bakihagararira bakamureba bati “nyabuneka ibyo murimo na FPR turabireba”.

Umunsi rero abantu babavumbukanye, haa… bariya bagabo ndakeka ko na MINUAR basigaye bitwaza bagurutsa indege n’iki nta cyo izabamarira.

Iri tangazo rero ry’ Abepiskopi murabona ko ririmo agahinda, ririmo akababaro, ndetse ririmo n’umujinya, ni uko… barakaye nyine mu buryo bwa… bwa… bwa gikirisitu, ariko koko bararakaye. Kandi koko nta wutarakara, iby’abanyepolitike barimo, n’abiyita abanyapolitiki biteye ubwoba.

None se abantu bazajya basazwa n’amadeni barimo, basazwe n’imyanya bishakira n’lmana itari, itari kuzapfa ibaraguriye, abo ni nka ba NAYINZIRA, a… maze barindagize Abanyarwanda.

Ubu se Abanyarwanda ntibabona aho rubanda nyamwinshi iherereye n’aho iri, n’icyo ishaka? Ababeshya rero ngo ni za mouvances présidentielles, ngo ni ababogamiye kuri MRND, nyamara baribeshya, baribeshya umenya badakurikira amateka, iyo abantu bahagurutse bati “twe twabibonye, twabacakiye”.

Murashaka gufata impunzi zihungutse ngo muzihe ubutegetsi bwose, muhe FPR ubutegetsi idusubize ku ngoyi?”.

Iyo abantu babyanze gutyo niba ukunda demokarasi, ugomba kubyemera. Icyakora abazungu bo bamaze kwita RUKOKOMA l’homme le plus antidémocratique du… du… de l’Afrique.

Ubwo rero… ee… ni umudiplomate warinyibiye kandi ukomeye, bamwise l’homme le plus anti-diplomatique ee… ndakeka ko babimbwiye mu Cyongereza.

Ehe! Uwo mugabo rero murumva ko no mu bazungu ntaho ashingiye, umuntu rero asigaye ariho akaguru kamwe, ntabwo akomeza kuturindagiza igihe kinini, ntabwo bishoboka! Ntabwo bishoboka abantu bagomba kurakara, dore n’abapadiri na bo barakaye.

Maze rero tu… (inaudible)… i Kigali, ubu ni saa Sita, saa Sita zuzuye, muri studio za Radio yigenga RTLM. Maze rero he he he! Dutandukanye ariko amakuru akiza, amakuru arimo araza pe! Amakuru arimo araza.

Atangiye kuza, inkuru rero ya nyuma turangirijeho, inkuru ya nyuma turangirijeho ni inkuru yerekereye mu Burundi, mu Burundi rero nk’uko nababwiraga na ho e… ba… basirikare, abasirikare ba BIKOMAGU bakomeje kwigira ishyano, bakomeje kwigira ishyano mbese nk’uko FPR na yo yi… imeze hano n’ibyitso byayo n’abayikorera n’iki na bo ba… bameze nabi.

Abantu bameze nabi rero… ubwo abitwa ba GATERA Kalipoforo, abitwa ba nde ya nde, bariya bantu bose baba muri… ee… ba GATERA n’abandi, abitwa ba… ba nde ra? Ba nde ra ba…, yego bariya ba GATERA na ba nde?

Na bo rero ngo ubu ngubu ba… bakaze, ngo bagiye gufata Rayon Sport, ikipe yiyubashye cyane maze ngo bakine n’lnkotanyi, niba ngo bazayiijyana ku Mulindi! Niba ngo bazayijyana he? Niba bazakinira ino ntawamenya.

Ariko se ikipe y’lnkotanyi, yitwa nde? Yanditse mu yihe Fédération? Yanditse hehe ku buryo abo bagabo bajyamo gusa bakayivuyanga ngo barashaka kuyigira iy’lnkotanyi?

Maze rero ibyo bintu bishobora guterana abafana, ikipe Rayon Sport ni ikipe idakinishwa, ikomeye iri mu rwego rwo hejuru, umuntu atapfa gukinisha mu maselire no mu masegiteri ngo bishoboke.

Niba rero… iyo kipe y’lnkotanyi ya Selire Mulindi, cyangwa ya Segiteri Kinihira.

ee… igomba kujya muri fédération ikaba izwi koko, abantu bakavuga ko ari équipe, bakanayireba aho ikina.

Naho ubundi yagombye kubanza gukina n’amaselire, n’amasegiteri, ikimenyekanisha, wenda ikamenyekanisha n’Inkotanyi, ariko rero kuza iga… abantu bakorera FPR gukomeza bayi… bashaka kugira ngo bayitobange bayijyane mu bintu by’ amashyaka, iyo équipe ikomeye kwaba ari ukuyangiriza rwose, abayikunda bose bose bose aa…

bahagurukira icyarimwe bavuga bati “ntabwo bishoboka, ntabwo bishoboka, nta wafata équipe rwose nka Rayon Sport ngo ayijyane mu… ngo ayijyane gukina n’lnkotanyi ntabwo bishoboka.

Maze rero inkuru ya nyuma ivugwa mu Burundi ni uko Perezida w’u Burundi Cyprien NTARYAMIRA wagombaga kurahira ejo, byananiranye ko arahira, byananiranye ko arahira mbese ibyo FPR ikora ino i…hagarika ishyirwaho ry’inzego ni byo mbese ikora nk’i bu… ikora i Burundi.

Ehe hari uwamaze kunterefona arambwira ngo ngo Umututsi ngo ni Umurundi, ngo Umututsi wo mu Rwanda ni nk’uwo mu Rwanda, ahaa… ariko rero imi… imikorere urabona ari imwe.

Umugabo rero bamubujije kurahira kandi Abarundi bara… bakeneye ibyo bintu, rwose murumva ko murumva ko ni nk’uko hano mu Rwanda dukeneye ishyirwaho ry’inzego. None barabihagaritse.

Babihagaritse bate? Ba… bata… batanze ibirego ishyano ryose mu Nteko I… Ishinga Amategeko, ee… ab’i… ishyaka ryitwa ABASA? ngo na ryo ngo ryari rifite umukandida, ngo yararyamiwe ngo bamwibye amajwi, ibiki byose za UPRONA, ibintu byose ariko ibyo birumvikana ko inyuma y’aho hari ikiganza cya BIKOMAGU, hari hari umunwa w’imbunda ye, mbese urumva ko ni ukwi…degembya.

Hanyuma ku byerekeye  Ingabo za ONU, za… za OUA, zigomba kuza i Burundi, na zo zagombaga kuza ejo, none na byo byahagaze. Byahagaritswe ni iki? Byahagaritswe na ba KINIGI, na ba nde ya nde, ngo baracya.,. ngo baracyareba ngo uko byagenda, wumve na we ra! Ibyo bintu ni akumiro rero, ngiyo inkuru ya nyuma y’i Burundi.

Ku byerekeye Sport, mwumvise ko abantu basaze basizoye ngo équipe Rayon Sport ngo igomba gukina n’lInkotanyi, niba ari ku Mulindi, niba ari he? Abantu na bo bavuze bati “ibyo bintu ntabwo ari byo, ntabwo équipe Rayon sport ari yo igiye kujya yamamaza Inkotanyi muri iki gihugu”.

Ubwo rero… ni ukureba aho ukuri kuri, n’ababitegura bakumva ko nta bugome burimo, ahubwo… ayo mayeri yabo ni yo abantu bakomye imbere.

Mu y’andi makuru rero, itangazo ry’Abepiskopi Gatolika, barakaye, bashyize itangazo ahagaragara naribasomeye mu kanya.

Barakaye cyane bavuga bati “ibintu ni amarorerwa, mwidukoresha amarorerwa, nimushyireho inzego abaturage dushinzwe kuragira bave mu gihirahiro”. Nuko barangiza itangazo ryabo basaba Imana y ‘i Rwanda ngo ibi bintu ibitunganye.

Maze rero abumva, abumva Radio RTLM, abumva Radio RTLM maze mukomeze mugire umunsi mwiza, HABIMANA Kantano ari hano kuri micro na Tekinisiye KAMANZI Lawurenti n’abandi bari kuri tekinike turabashimiye mwese, mukomere, mukomere.

Dukomeze dutegereze icyo Abanyapolitik bacu baza kwibaza bakumva inyungu z’abo bagomba kuzireka hanyuma iza rubanda nyamwinshi, iza rubanda nyamwinshi, rubanda nyamwi… nta kubitinya, iza rubanda nyamwinshi zikabona ijambo.

N’abavuga za mouvances présidentielles ni ukujijisha rubanda, nta mouvance présidentielle iri mu Rwanda hari abaturage benshi babona ko ibyo bashaka gukorera guha FPR ari byinshi, hanyuma bati “ye kudutwara ibintu nkaho yadutsinze tukaba turi ingaruzwamuheto”.

Hanyuma rero FPR na yo igakomeza inangira igira ite, ntawamenya ibyo irimo. Hanyuma… twamenye ko n’abasirikare ba FPR ejo batumiye aa… Bwana MAZIMPAKA Patrick mu kiganiro ngo aze agirana ikiganiro cyo bita “débat”, ikiganiro kirambuye kuri Radio Rwanda, kwa mukeba wacu, Patrick aje Inkotanyi zigota Radio Rwanda hose no mu gasongero, bati “ibi ntabyo ntabwo….

Ikiganiro kigishobotse”. Hanyuma… kuri Ambassade y’ Abanyamerika ibyo bintu na byo byari byabaye, umugabo yagiye ku… bari babatumiye, bagiye gufungura Inkotanyi zuzura hose, abantu babura ahantu banyura, ngo zirabarinze ra!

Noneho abantu bakavuga bati ibyo ari byo byose niba abantu babarinze koko ni byo, ariko nk’ahantu se nko muri Ambassade y’ Abanyamerika, ahantu hateraniye abantu biyubashye, gutanga ikiganiro kuri Radio Rwanda ni ngombwa ko Inkotanyi yurira no mu bushorishori n’imbunda n’iki, boshye micro iryana cyangwa ari isasu?

Nyuma kandi abantu ntibakajye bakabya, ba MAZIMPAKA Patrick, ba nde ya nde, ariko ni nde ushaka kubica? Jyewe ntabwo mbyumva.

Uwashaka kubica yabica igihe cyose yabonera, ariko rero nta watumira abantu ati “nimuze tubane mu kivandimwe, mushyire intwaro hasi”, hanyuma ngo abe ata… ngo atangire abe ari we ubica! Ntibishoboka! Ahubwo ahantu bashobora kugirira ingorane ni nk’igihe yenda hari Umunyapolitiki ukomeye, mu bo babana bababangamiye wakwicwa, icyo gihe koko haa… bagomba ababarinda.

Ariko ubu nta wo… ntabwo ari ngombwa.

Maze rero abumva Radio RTLM, mugire umunsi mwiza, twarondogoye bihagije, icyo mu nda kirashaka icyo mu nkono.

Mukomere. (Musique)…

Imvahonshya

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *