Connect with us

NEWS

Nyanza: Nyuma y’uko umukingo ugwiriye inzu umusaza wari uyirimo agapfa, ubuyobozi bwagize icyo bubwira abaturage

Published

on

Mu Murenge wa Rwabicuma, mu Karere ka Nyanza umukingo wagwiriye inzu yari iryamyemo umusaza witwa Habimana Déogratias ahita ahasiga ubuzima.

Uyu mukingo wagwiriye inzu uyu musaza w’imyaka 80 wari ufite abana bane yari aryamyemo, aho iherereye mu Mudugudu wa Kavumu B, mu Kagari ka Nyarusange.

Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko inzu uyu musaza yarimo yagwiriwe n’umukingo ubwo umugore we yari atetse ndetse ari na we wahise atabaza abaturanyi bahita bamutabara ariko basanga itaka ryarengeye inzu ndetse uyu musaza yamaze gushiramo umwuka.

Ku murongo wa telephone , Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yabwiye Rwandanews 24 ko hamaze iminsi muri aka Karere hagwa imvura ashimangira ko umuntu umwe ari we wagwiriwe n’inzu ndetse hari izindi nzu zagiye zigwa ndetse hari imyaka yatwawe n’imyuzure, aboneraho gusaba abaturage batuye mu nzu zitameze neza kuzivamo mu kwirinda ingorane.

Ati “Turakangurira abaturage kureba inzu zimeze nabi kuzivamo kugira ngo zitazabagwaho kuko n’iriya ntiyari imeze neza.”

Yongeyeho ko hari ubutabazi buri gukorwa kuko bari gufasha kuko bari kugenda bashakira abatuye mu nzu zitameze neza aho kuba hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Kuri Nyakwigendera, umuyobozi w’akarere ka Nyanza nta bundi bufasha akarere kari buhe umuryango kuko asanzwe yifashije ndetse ko n’inzu yaguye ari igikoni naho inzu isanzwe ikomeye nta kibazo.  Kuri iyi nzu yaguye yavuze ko hari gahunda yo kongera kuyisana bikozwe n’abaturage .

Akaba yarashoje asaba abaturage kwirinda cyane muri ibi bihe bigaragaramo Ibiza bituruka ku mvura birimo kwirinda kwambuka imigezi yuzuye, kwimuka mu nzu zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga n’ibindi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *