Connect with us

Politics

U Rwanda ku mwanya w’ 144 n’amanota 40% mu bwisanzure bw’itangazamakuru

Published

on

Raporo y’umuryango uharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru, Reporters Sans Frontières (RSF), yashyize u Rwanda ku mwanya wa karindwi mu bihugu bizige Umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba

Iyi raporo y’uyu muryango wo mu Bufaransa, yasohotse kuri iyi tariki ya gatatu Gicurasi (5), umunsi ngarukamwaka w’ubwisanzure bw’itangazamakuru washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye, ishyira u Rwanda ku mwanya wa 144 n’amanota 40/100 mu bihugu 180 byakoreweho ubushakashatsi.

Rwasubiye inyuma ho imyanya 13 ugereranyije na raporo nk’iyi yo mu 2023, aho rwari ku mwanya wa 131.

Nubwo u Burundi buri ku mwanya wa 108 n’amanota 51/100, buvuye ku mwanya wa 114 bwariho mu mwaka ushize, RSF ivuga ko ku butegetsi bwa Perezida Évariste Ndayishimiye u Burundi bukomeje kurangwamo umwuka wo “kwibasira cyane” abanyamakuru.

Itanga urugero rwo mu 2023 ubwo umunyamakuru yakatirwaga gufungwa imyaka 10 ku birego ivuga ko bidahuye mu by’ukuri n’ibyo yazizwaga, agashinjwa “kwibasira umutekano w’imbere w’igihugu”.

Imyanya y’ibihugu by’akarere k’Afurika y’uburasirazuba:

  • Tanzania – 97
  • Kenya – 102
  • Burundi – 108
  • Repubulika ya Demokarasi ya Congo – 123
  • Uganda – 128
  • Sudani y’Epfo – 136
  • Rwanda – 144
  • Somalia – 145

Ku rwego rw’isi, RSF ivuga ko ubwisanzure bw’itangazamakuru burimo kubangamirwa n'”abantu ubundi bagakwiye kuburengera – abanyapolitiki”.

RSF ivuga ko ibyo bigaragarira ku kuntu mu nkingi eshanu arizo politiki, ubukungu, amategeko, imibereho n’umutekano  ishingiraho muri raporo yayo, muri uyu mwaka inkingi ya politiki ari yo yasubiye inyuma cyane kurusha izindi.

Ku isi, ibihugu bitanu bya mbere mu kubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru ni Norvège, iza ku mwanya wa mbere, ikurikiwe na Denmark, Suède, Ubuholandi na Finland.

Mu gihe cyashize, abayobozi mu Rwanda bakunze kunenga uburyo RSF ikoramo raporo zayo, bavuga ko igarura amakuru ashaje atajyanye n’igihe.

Leta y’u Rwanda yo ivuga ko ubwisanzure bw’itangazamakuru buri ku gipimo cyo hejuru, raporo iheruka ‘Rwanda Media Barometer’ yo mu 2021 ivuga ko ubwisanzure bw’itangazamakuru buri kuri 93%.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), n’abakuriye itangazamakuru, bavuga ko umubare w’ibitangazamakuru byinshi biriho ubu kandi mu ngeri zitandukanye ari kimwe mu bimenyetso by’ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *