Connect with us

Tourism

Twafatiranye Zahabu y’akarere abaturage batarayangiza – Niragire Theophile

Published

on

Mu kiganiro cyihariye, Umuyobozi w’akarere ka Karongi w’agateganyo Niragire Theophile yahaye Rwandanews24, yavuze ko bajya gutekereza ku mushinga wo gutunganya icyanya cyahariwe ama Hotel n’Ubukerarugendo basaga nk’abahafatiranye iki cyanya abaturage batarahatura ku bwinshi ngo kuhabimura bizabatwarw imbaraga n’Ubushobozi.

 

Akarere ka Karongi gafite umwihariko nka kamwe mu dukurura ba mukerarugendo batugana kubera ibyiza nyaburanga bigatatse.

 

Karongi iherereye mu Ntara y’Iburengerazuba yagukana ingoga ahanini bitewe no kuba ihana imbibi n’Ikiyaga cya Kivu kiyigabanya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ibi byoroshya ubuhahirane n’abaturanyi.

 

Aka karere kagizwe n’ibice by’imisozi n’ibindi bice biberanye n’ubukerarugendo bitewe n’imiterere kamere yabyo, amateka n’akamaro bifite mu bukungu bw’igihugu.

 

Umunyamakuru: Ese Ubukungu bw’Akarere ka Karongi bushingiye kuki?

 

Niragire ati “Bushingiye ku bukerarugendo, aho busa n’ubwubakiye ku kiyaga cya Kivu, Ibirwa byo muri icyo kiyaga bireshya ba mukerarugendo bidakunze kuboneka henshi, ari nacyo gikomeje gukurura abashoramari mu bushabitsi bw’ama Hoteli. Ndetse twishimira ko twashyizwe mu turere twunganira Kigali mu rwego rwa kabiri.”

 

Akomeza avuga ko andi mahirwe bayavana mu kuba aka karere k’imisozi miremire, barayambitse ubwiza bw’Icyayi, ndetse ubu bukerarugendo bukaba buzingiye ku kuba akarere gakora kuri Pariki ya Nyungwe.

 

Umunyamakuru: Ese amahirwe ahari ku bifuza gushora imari muri aka karere ni ayahe?

 

Niragire ati “Amahirwe arahari menshi ku bifuza gushora mu ma Hoteli ngo bajye babasha kwakira abagana aka karere, aho turimo kwakira imishinga myinshi y’abifuza gukorera ku nkengero z’ikiyaga no ku birwa bikirimo, bahashyira ibikorwa by’imyidagaduro.”

 

Akomeza avuga ko bashingiye ku bakerarugendo bagana aka karere, bagasura ibi birwa ariko bagerayo bakaburayo ibikorwa by’ibanze ariyo mpamvu abakomeza kuhasaba babereka inzira banyuramo ngo bahatunganye bikurikije amategeko.

 

Umunyamakuru: Ese kubera iki mwafashe igice kinini mukakigira icyanya cyahariwe Ama Hoteli n’Ubukerarugendo?

 

Niragire ati “Bishingiye ku cyekerezo cy’akarere cyo guteza imbere ubukerarugendo, twafatiranye Zahabu y’akarere abaturage batayubakamo amazu ngo bahature bisanzwe kandi ku bwinshi, mu myaka iri imbere ushobora gukenera bwa butaka bukaguhrnda kugira ngo ububone.”

 

Akomeza avuga ko Icyerekezo cy’Igihugu kigaragaza ko Karongi ari iy’Ubukerarugendo, rero utabugira udafite Ama Hoteli, ari nayo mpamvu bashyize imbaraga mu kugira icyanya kinini cyayahariwe.

 

Kuri Niragire asanga iki cyanya cy’Amahoteli nikimara gushyirwamo imihanda itunganyije neza, kandi ijyanye n’igihe bizahindura isura y’akarere.

 

Abazi n’abagana mu karere ka Karongi bazi neza buryo ki mu myaka za 2000 hari Hotel mbarwa, ariko kuri ubu Ubuyobozi bw’aka karere bugaragaza ko hamaze kubakwa amahoteli meza 14, harimo ifite inyenyeri 4, iz’inyenyeri 3 ziganjemo ayubatswe mu myaka 15 ishize.

Inkengero z’ikiyaga cya Kivu muri Karongi, ni hamwe mu hakurura ba Mukerarugendo benshi baba baje kwiyumvira kuri ayo mafu

Imisozi ya Karongi itamirijeho icyayi