Connect with us

Life

Ububi bw’inzoga ku mugore utwite harimo no gukuramo inda

Published

on

Ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (CDC), mu Ukwakira 2023 cyatangaje ko kunywa inzoga ku mugore utwite bishobora gushyira ubuzima bwe n’ubw’uwo atwite mu kaga, harimo no kuba inda yavamo.

Iki kigo cyemeje ko nta mwanya mwiza wa nyawo wo kunywa inzoga ku mugore utwite, yaba mu mezi ya mbere cyangwa aya nyuma yo gutwita kwe kuko inda iramutse itanavuyemo, ingaruka mbi z’izo nzoga zigera ku mwana akaba yanavukana ibindi bibazo.

Mu mezi atatu ya mbere yo gutwita, ni bwo haba hari gukorwa iremwa ry’umwana mu nda, ku buryo amakosa yose umubyeyi yakora muri icyo gihe harimo no kunywa inzoga, yagira ingaruka mbi mu iremwa mu nda ry’umwana atwite.

Ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (CDC), kigaragaza ko kunywa inzoga muri ayo mezi byanagira uruhare mu kuba umwana yazavuka afite isura idakoze neza, cyangwa akaba yazanakurana ibibazo mu myitwarire ye.

Mu bindi bibazo umwana yavukana mu gihe unywa inzoga utwite ni uko ashobora no kuzagira ubugufi bukabije mu mikurire ye, kunanirwa kuvuga akazadidimanga, kugira igipimo cy’ubwenge kiri hasi cyane, no kuvukana ibibazo mu mikorere y’amaso n’amatwi ku buryo ashobora kunanirwa kureba ndetse no kumva.

Kunywa inzoga utwite kandi bishobora kuzatuma umwana wawe avukana ibibazo birimo umutwe ufite ingano nto mu buryo budasanzwe, gutakaza ubwenge bwibutsa, kuvukana indwara y’impyiko ndetse n’amagufa, ndetse n’ibindi.

Ikigo cy’Abanyamerika cyita ku buzima, National Institute for Health, kigaragaza ko 10% mu bagore baba batwite ku Isi yose banywa inzoga, ab’i Burayi bakaba ari bo benshi kuko ari 25%.

Niba uri umubyeyi utwite, ugirwa inama yo gufata amafunguro yuzuye, gufata neza vitamini uhabwa kwa muganga, kwipimisha buri gihembwe ndetse no gukurikiza inama uhabwa na muganga, kugira ngo bizagire uruhare mu kuba wabyara umwana udafite ibibazo twavuze haruguru.