Connect with us

Life

Rutsiro: Haravugwa abinangira gufata imiti igabanya ubwandu bwa Virus itera Sida

Published

on

Bamwe mu bajyanama b’urungano, n’abubuzima bo mu karere ka Rutsiro bavuga ko bibatwara imbaraga nyinshi mu kwigisha abinangiye gufata imiti igabanya ubukana bwa virus itera sida.

 

Ibi babigarutseho ubwo barimo bishimira ko Ikigo nderabuzima cya Kayove cyabashije kwegukana igikombe mu ntara y’iburengerazuba mu kurwanya no gukurikirana neza abarwayi, gukumira ubwandu bushya bwa virus itera Sida.

 

Kongomani Ezeckias, umujyanama w’urungano ku kigo nderabuzima cya Kayove ati “Haracyari bake biganjemo igitsina gore bakomeza kwihishahisha iyo basanganwe ubwandu bwa virus itera sida, bidusaba kubigisha cyane dufatanyije n’ikigo nderabuzima.”

 

Akomeza avuga ko kuba baratwaye igikombe babikesha kwegera abaturage bakabashishikariza kwipimisha ngo bamenye uko bahagaze, nabo bagakomeza kubakurikirana umunsi ku munsi.

 

Sibomana Frederic, Perezida wa koperative y’abajyanama b’ubuzima mu murenge wa Ruhango agira ati “Abajyanama b’ubuzima bakora ibishoboka bagashishikariza abaturage kwipimisha virus itera Sida, uyifite agakomeza gukurikiranwa mu buryo afatamo imiti igabanya ubukana, kuko bituma akomeza kugira ubuzima bigatuma abasha gukorera umuryango.”

 

Akomeza avuga ko n’ubwo atari benshi, ariko hakiri abinangira imitima bakanga gutangira gufata imiti nyuma yo gusanga babana n’ubwandu.

 

Dr. Iyakaremye Venant, Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Kayove avuga ko kuba baratwaye igikombe cyo kurwanya Sida mu ntara y’iburengerazuba no ku rwego rw’Igihugu, babikesha imiyoborere myiza ya Leta y’u Rwanda.

 

Ati “Kuba Ikigo nderabuzima cya Kayove cyarabaye indashyikirwa mu kurwanya SIDA mu Gihugu no mu Ntara y’Uburengerazuba nk’uko byagaragajwe na RBC na Minisiteri y’Ubuzima, tugahabwa igikombe cy’indashyikirwa, tubikesha Imiyoborere Myiza ya Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubilika, bityo tukaba twiteguye gukomeza gukorera hamwe kugira ngo tugere ku ntego z’icyerekezo cy’igihugu.”

 

Akomeza avuga ko igihembo cy’ishimwe bahawe bagikesha kugira abafatanyabikorwa beza aribo biganjemo abajyanama b’ubuzima, abajyanama b’urungano n’abarwayi bagana Ikigo nderabuzima cya Kayove ndetse no gukorana n’abandi.

 

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe guteza imbere Ubuzima RBC kivuga ko ubushakashatsi bwemeje ko umurwayi wa SIDA ashobora kutayanduza mugenzi we, igihe yafashe imiti igabanya ubukana neza.

Dr. Iyakaremye Venant, Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Kayove

Kongomani Ezeckias, umujyanama w’urungano ku kigo nderabuzima cya Kayove

Sibomana Frederic, Perezida wa koperative y’abajyanama b’ubuzima mu murenge wa Ruhango