Connect with us

Life

Rutsiro: Inzu y’ababyeyi y’Ikigo nderabuzima yangiritse itamaze kabiri

Published

on

Inzu y’ababyeyi (Materineti) yo ku kigo nderabuzima cya Mukura, mu karere ka Rutsiro abayigana bavuga ko yangiritse itamaze kabiri, ikaba ishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

 

Abagana iyi nzu y’ababyeyi baganiriye na Rwandanews24 bavuga ko batunguwe no kubona iyi nzu y’ababyeyi yaratangiye kwangirika mu myaka mike yuzuye.

 

Iyi nzu y’Ababyeyi bakomeza bavuga ko yari yaje nk’Igisubizo ku babyeyi bagana iki kigo nderabuzima, bagasanga idasanwe mu maguru mashya byazashyira ubuzima bwabo mu kaga.

 

Aba baturage twaganiriye badusabye kugira imyirondoro yabo ingana, kubw’umutekano wabo hari ibyo basabye Ubuyobozi bubareberera.

 

Umwe yagize ati “Iyi nzu y’ababyeyi yatangiye kuzamo Ubukonje bukabije buyitera kuvuvuka (Humidite), ku buryo ikeneye gutabarwa, ikirenzeho irava bikabije, Ubuyobozi budutabare isakarwe neza hato hatazagira uhakura indwara kandi twaje kuhashakira ubuzima.”

 

Undi yagize ati “Inyubako ababyeyi babyariramo ubanza isakaye nabi, kuko irava cyane hatagize igikorwa yakwangirika.”

 

Akomeza avuga ko kuba iyi nyubako yarangiritse itamaze kabiri bihombya Leta.

 

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel avuga ko gusana inyubako y’inzu y’ababyeyi ku kigo nderabuzima cya Mukura biri mu byihutirwa.

 

Ati “Ikibazo cyo kuvugurura inzu y’ababyeyi ya Mukura kiri mu byihutirwa, cyo n’ibindi tubona ko byashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, twakoze urutonde rw’ibyo bigo ku buryo bigiye kwitabwaho mu gihe cya vuba.”

 

Akomeza avuga ko hakenewe ubutabazi bwihutirwa bwo gusana ahavaga ngo ababigana babone serivisi nziza kandi iboneye kumuturarwanda.

 

Yakomeje yizeza abaturage ko Ubuyobozi bw’akarere buzi iki kubazo kandi bubona ko cyihutirwa ku buryo abaturage ubuzima bwabo butajye mu kaga.

 

Avuga ko agiye kuzafata umwanya agasura ibikirwa by’akarere byangiritse, kugira ngo babone aho bahera babikemura, ngo ibyasanwa bibashe gusanwa bitarangirika burundu.

 

Inzu y’Ababyeyi yubatswe ku kigo nderabuzima cya Mukura, abayigana bavuga ko Rwiyemezamirimo wayubatse yayisondetse akaba ariyo mpamvu itangiye kwangirika itaramara imyaka 5.

Aho ibiro by’umurenge wa Mukura biherereye

Ibiro by’Umurenge wa Mukura