Connect with us

Rwanda

Marriott Hotel yahakanye inkongi y’umuriro byavuzwe ko yayadutsemo

Published

on

Ubuyobozi bwa Kigali Marriott Hotel ikorera mu Mujyi wa Kigali, bwahakanye ko inyubako yayo yafashwe n’inkongi y’umuriro, nyuma y’uko hagaragaye hacumba umwotsi mwinshi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mata 2024, ku igorofa ya nyuma y’inyubako ikoreramo iyi hoteli, hagaragaye hacumba umwotsi w’umukara mwinshi, aho byakekwaga ko ari inkongi yayibasiye.

Ubuyobozi bw’iyi Hoteli ya Kigali Marriott Hotel, bubinyujije ku mbuga nkoranambaga, bwatangaje ko ibyagaragaye ku nyubako ikoreramo iyi hoteli, bitatewe n’inkongi y’umuriro nk’uko byakekwaga.

Ubu butumwa bugira buti Turizeza abantu bose ko ibyabaye muri iyi nyubako atari ikibazo cy’inkongi, ahubwo umwotsi waturutse hanze y’inyubako ari wo watumye uburyo bwacu bw’impuruza butanga umuburo.”

Mu nyubako nk’izi zakira abantu, hasanzwe habamo ibikoresho biburira abantu igihe habayeho inkongi, nk’ibikoresha amajwi atanga impuruza.

Ubuyobozi bwa Kigali Marriott Hotel bwakomeje buvuga ko kuba habayeho ibyatanze impuruza, bitari bikwiye ndetse ko bubisabira imbabazi, ndetse ko itsinda rishinzwe ibya tekiniki ryahise ryihutira gukemura iki kibazo, bukizeza ko bukomeza kwita ku mutekano w’abakiliya b’iyi hoteli.

Kigali Marriott Hotel on X: "We are quite familiar with loving this view.  When you're ready to relax and rejuvenate, look no further than this  magical wonder in the heart of Kigali

Hoteli ya Kigali Marriott Hotel

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *