Connect with us

Sports

Arsenal FC yifatanyije n’u Rwanda mu #Kwibuka30, urubyiruko rusabwa kunga ubumwe

Published

on

Abakinnyi b’Ikipe ya Arsenal mu bagabo n’abagore ndetse n’abanyabigwi bayo batanze ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ubutumwa batanze mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu gutangira Icyumweru cy’Icyunamo n’umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ni bo batangije iki gikorwa kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Mata 2023. Cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi aho bunamiye imibiri y’inzirakarengane za Jenoside, banacana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100.

Arsenal FC iri mu makipe yifatanyije n’u Rwanda aho mu butumwa bw’abakinnyi bayo mu bagabo n’abagore, ndetse n’abahoze bayikinira bagaragaje imbamutima zabo ubwo basuraga u Rwanda mu Ukuboza 2023.

Abakinnyi batatu ba Arsenal ni bo bagaragaye mu mashusho yo kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka. Ni Jurriën Timber, Katie McCabe na Caitlin Foord bakinira Ikipe y’Abagore ndetse n’Umuyobozi wa Siporo, Edu Gaspar.

Mu butumwa bwabo batanze basimburana mu guhana ijambo, bagize bati “Uyu munsi turibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu rugendo mperuka kugirira mu Rwanda (Timber) nize byinshi bijyanye n’aya mateka. Byari agahinda gakomeye kubona ibyo abantu banyuzemo. Nabonye ibihe bikomeye abarokotse banyuzemo binkora ku mutima cyane.”

Bakomeje basaba urubyiruko gushyira hamwe ndetse no kugira intego zo gukabya inzozi zabo.

Ati “Ubutumwa bwanjye ku bana b’i Nyagatare na AS Kigali, ni ugukomeza gukora cyane, kunga ubumwe, kudacika intege, kwiyizera ndetse no gukomeza gukorera gukabya inzozi kuko nicyo kintu cyiza umuntu yatunga mu mutima we.”

Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

Arsenal ifitanye umubano n’u Rwanda kuko kuva muri Gicurasi 2018 Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye n’iyi kipe ya Arsenal FC yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.

Ni amasezerano yafashije u Rwanda mu ngeri nyinshi, aho rubasha kwinjiza amafaranga aturuka mu bukerarugendo ndetse n’isura hamwe n’amateka yarwo akarushaho kumenyekana.