Connect with us

UTUNTU N'UTUNDI

Umugore yakoze ibidasanzwe ajyana umurambo kuri Banki ngo umufashe kubona inguzanyo

Published

on

Uyu mugore uzwi nka Erika de Souza Vieira Nunes yafashwe amashusho ubwo yari ageze kuri banki i Rio de Janeiro. Byagaragaye ko yitwaje umurambo kugira ngo abone inguzanyo y’amadorari 3,400.

Muri iyi videwo,uyu mugore yagerageje guhatira uyu murambo gusinya impapuro akoresheje ukuboko kwe . Yagaragaye avugana n’uyu murambo wa nyirarume wapfuye, amubaza niba ashobora kumwumva kandi niba amwumva,agomba gusinya nubwo byagaragaraga ko atavugaga. Uyu mugore kandi yagerageje cyane kugorora umutwe w’uyu murambo wari uhengamye ariko biranga.

Abakozi bo muri banki bamuvumbuye, amaherezo bahamagara abapolisi bata muri yombi Erika. Abayobozi bemeje ko uwapfuye yitwa Paulo Roberto Braga, akaba yari amaze amasaha menshi apfuye, mbere yo kwinjizwa muri banki ku wa kabiri, tariki ya 16 Mata.

Erika ashobora gushinjwa ubujura, kunyereza umutungo, ndetse no guhohotera umurambo mu gihe abapolisi bagiye kugerageza kumenya uko uyu mugabo yapfuye ndetse n’abandi bagize umuryango babigizemo uruhare.

Umwunganizi we yavuze ko Nunes afite ibibazo byo mu mutwe kandi ko ashobora kuba yarahungabanye cyane.

Umunyamategeko Ana Carla de Souza Correa yagize ati: “Érika yivuza uburwayi bwo mu mutwe kandi afata imiti yabugenewe.”

Ati: “Ndizera ko muri kiriya gihe yari afite ikibazo kubera imiti.Byagaragaye ko yahungabanye.