Entertainment
Rubavu: Akanyamuneza ni kose ku bitabiriye amarushanwa y’abatarengeje imyaka 16
Bamwe mu bagize amakipe y’abakiri bato bitabiriye amarushanwa yateguwe n’umuryango udaharanira inyungu Duhumurizanye Iwacu Rwanda ku bufatanye n’Ikipe y’Abakiri bato y’Umurenge wa Busasamana (Busasamana Footbal Academy), akanyamuneza ari kose nyuma y’uko banwe batwaye igikombe, abandi bavuga ko bahazamuriye urwego rw’imikinire.
N’amarushanwa yabaye mu mpera z’iki cyumweru dusoje, aho yabereye kuri Sitade ya Bunyogwe mu murenge wa Busasamana, ho mu karere ka Rubavu.
Bamwe mubaganiriye na Rwandanews24, barimo abatoza n’abakinnyi bakiri bato bavuga ko amarushanwa nk’aya yagahozeho.
Dukuzemungu Aimable, Umutoza wa Grace Academy yo mu murenge wa Busasamana ati “Muri ibi biruhuko abana turi kumwe, rero kwitabira amarushanwa nk’aya tukanabasha kwegukana igikombe byatunejeje cyane, kandi byaduhaye kongeramo imbaraga kugira nirushanqa ry’umwaka utaha tuzaryegukana.”
Tuyizere Olivier, Umukinnyi wa Nyakiliba Footbal Training Center ati “Aya marushanwa twayungukiyemo byinshi birimo ubushuti n’abandi bakinnyi, urwego rwacu rw’imikinire narwo rwahazamukiye akaba yagakwiriye kujya abaho kenshi.”
Akomeza avuga ko abana bakeneye amarushanwa menshi kugira ngo bazamure urwego rw’Imikinire ndetse n’ikipe y’Igihugu izabashe kubona abakinnyi.
Kuri Tuyizere avuga ko kugira ngo abakinnyi bagere kure, bishingira ku kinyabupfura, ikigare kitagendera mu ngeso mbi z’ibiyobyabwenge.
Kagame Alain Kaberuka, Umuhuzabikorwa w’Umuryango Duhumurizanye Iwacu Rwanda avuga ko aya marushanwa bayateguye ngo babashe kuganiriza abana imyitwarire ikwiriye kubaranga.
Ati “Amarushanwa yateguwe mu rwego rwo gufasha abana bari mu makipe y’abakiri bato, gukura bumva ko impano yabo yabatunga, bagahabwa ibiganiro bigaruka ku myitwarire ikwiriye kuranga umukinnyi.”
Akomeza avuga ko aya makipe y’abakiri bato usanga afite ubushobozi budahagije, aho bifuza ko iri rushanwa ryaba ngarukamwaka, mu gukuza impano zabo.
Mu makipe atanu y’abakiri bato yitabiriye iri rushanwa hahembwe eshatu za mbere.
Grace Academy yo mu murenge wa Busasamana niyo yabashije kwegukana igikombe n’ibahasha, Busasamana Footbal Academy iba iya kabiri, mu gihe Young Boy yo mu karere ka Nyabihu ariyo yegukanye umwanya wa gatatu.