Entertainment
Amakuru mabi kuri w’amukecuru wamamaye kubera imvugo ‘Abakobwa bafite ubushyuhe’
Nyirangondo Espérance, uzwi cyane kubera imvugo ye yihariye “Abakobwa bafite ubushyuhe,” yitabye Imana ku wa 11 Nyakanga 2024 aguye mu bitaro bya Kibirizi aho yari amaze igihe arwariye. Uyu mukecuru yabaye icyamamare mu Rwanda ndetse yakoreshejwe mu ndirimbo “Ubushyuhe” ya DJ Pius na Bruce Melodie.
Nyirangondo yitabye Imana afite abana 10, ariko yari asigaranye babiri gusa. Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’umwuzukuruza we Iradukunda Sandrine, wanavuze ko bazamuherekeza mu cyubahiro ku wa 12 Nyakanga 2024.
Nyirangondo yari atuye mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Ndora. Yari azwiho gushimira cyane Perezida Kagame, kandi yari ashimishijwe no kubona ubuvivi n’ubuvivure.