Entertainment
Junior Giti agiye gucutsa Chriss Eazy
Imyaka ibiri irashize Junior Giti mu gasobanuye, atangiye urugendo rwo kureberera inyungu umuhanzi Chriss Eazy, aho avuga ko yatangiranye ubwoba mu ishoramari, ariko ko yatangiye kugira icyizere biri mu byatumye agiye gusinyisha undi muhanzi.
Ni urugendo avuga ko rwaranzwe n’ibyiza n’ibibi, ariko kandi yarashikamye kuko uretse gukunda gusobanura filime,yumvaga ashaka no gushyira itafari ku muziki w’u Rwanda, binyuze mu gushyigikira no guteza imbere abanyempano bigaragaza mu bihe bitandukanye.
Yatangiye mu gihe cya Covid-19, aho ibikorwa byinshi byari byarafunzwe mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, ariko kandi yafashe igihe cyo kwihugura ibijyanye no gukoresha imbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki kugirango ibihangano by’umuhanzi we bijye bicuruzwaho.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Junior Giti yavuze ko kimwe mu byamugoye atangira urugendo rwo gufasha Chriss Eazy ari ubwoba kuko ibyo yiteguraga gushora yibazaga niba bizagaruka. Ati “Imbogamizi ya mbere nagize ni ubwoba. Gufata amafaranga ukayashora mu muhanzi, mu gihe utabona uko azagaruka. Ukibaza uti ejo hazaza bizagenda gute? Ariko kandi harushya intangiriro.”
Junior Giti avuga ko atangira urugendo benshi mu bajyanama bazwi bakoranye n’abahanzi banyuranye bari bamaze kubivamo, ahanini biturutse ku kutumvikana n’abahanzi, cyangwa se ishoramari ryagiye ribagonga bagahitamo kuba babihagaritse. Avuga ko ibi byamukomye mu nkokora. Ati “Natangiye mu gihe abarimo ba Mukasa, Richard washinze Super Lever, Kiwundo n’abandi bari barahagaritse akazi ko gufasha abahanzi, urumva nabaye nk’umunyeshuri utangiye ariko udafite umwarimu wo kumuyobora, byanatumye intangiriro ya mbere igorana.”
Junior Giti agiye gucutsa Chriss Eazy