Connect with us

Entertainment

Intambara y’amagambo yongeye kubura hagati ya Papa Cyangwe na Rocky Kimomo

Published

on

Umuhanzi Papa Cyangwe yongeye kurakara bikomeye nyuma y’uko Rocky Kimomo asibye indirimbo zose bakoze bakirikumwe.

Papa Cyangwe na Rocky Kimomo bakoranye igihe kinini mbere y’uko batandukana, Papa Cyangwe agatangira kwikorana mu muziki. Igihe gito nyuma yo gutandukana kwabo, hahoraga intambara y’amagambo hagati yabo.

Papa Cyangwe yari amaze iminsi mu gahinda ko kwibwa shene ye ya YouTube, yabuze indirimbo ze zose. Ubu yongeye guhura n’ikibazo cyo kuba Rocky Kimomo yasibye indirimbo zose bakoze bakoranye.

Nyuma y’uko indirimbo ze zisibwe, Papa Cyangwe yatangaje ko ababajwe cyane n’iki gikorwa cya Rocky Kimomo n’itsinda ry’abakorana, ashinja kuba bari gusenya ibyo bubatse.

Ati “Abantu b’abagabo koko mukoresha imbaraga mu gusenya ibyo mwubatse? Ibaze gutinyuka ukansibira indirimbo uzi neza ko zantwaye imbaraga n’amafaranga kuri shene ya YouTube nayo nakubakiye. Wazisiba kuri shene yawe ariko ntiwazisiba mu mitwe y’abantu.”

Papa Cyangwe yagaragaje ko ababazwa n’uko Rocky Kimomo n’itsinda bakorana badashimira ko yabafashije kumenyekana, ahubwo bakavuga ko bamuzimije.

Rocky Kimomo we avuga ko atumva impamvu Papa Cyangwe agarura izi nkuru mu gihe amaze igihe abisobanuye. Yavuze ko ubwo yari mu kiganiro ku Isibo TV yasobanuye ko nawe yabuze izo ndirimbo nyuma yo kubura shene ya Papa Cyangwe.

Ati “Ndibuka ubwo nari mu kiganiro ku Isibo TV bambajije izo ndirimbo, mbabwira ko ntazi uko zagiye kuko nyuma yo kubura shene ye natwe twarazibuze, na we arabizi ko ariko byagenze.”

Rocky Kimomo yemeza ko nta nyungu afite mu gusiba indirimbo za Papa Cyangwe kuko yari yarashoyemo amafaranga.

Ati “Nasiba gute ibihangano nashoyemo amafaranga? Buri kintu cyose cyakozwe kuri ziriya ndirimbo ninjye wacyishyuraga, sinumva impamvu yakumva ko nasiba indirimbo kandi zaranyinjirizaga.”

Rocky yavuze ko ibyo Papa Cyangwe arimo ari uburyo bwo kwamamaza indirimbo ye nshya, akongeraho ko imyaka itatu ishize badakorana atagakwiye kuvuga ku byerekeye Papa Cyangwe.