Connect with us

Entertainment

Imbere ya Perezida Kagame, John Legend yataramiye Abanyarwanda

Published

on

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2025, umuhanzi w’icyamamare John Legend yataramiye Abanyarwanda mu gitaramo cya Move Afrika cyabereye muri BK Arena, imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’abandi bagize umuryango we.

Iki gitaramo cyateguwe n’Umuryango mpuzamahanga uvuganira abaturage no kurandura ubukene, Global Citizen, ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB). Ni igitaramo cy’amateka kuko ari ku nshuro ya kabiri umuhanzi mpuzamahanga akunzwe yataramiye mu Rwanda, nyuma y’icyabaye mu 2023 cyari cyaririmbyemo umuraperi Kendrick Lamar.

Igitaramo cyatangiye saa mbiri zuzuye, aho abitabiriye basusurukijwe na DJ Toxxyk, watambukije indirimbo zigezweho, zirimo n’indirimbo ‘Umudereva ni Paul’, yaririmbwe mu gihe cyo kwiyamamaza kwa Perezida Kagame.

Nyuma y’ibi, ku isaha ya saa mbiri n’igice, umuririmbyi Bwiza yageze ku rubyiniro, atangirana n’indirimbo ye ‘Ogera’ yakoranye na Bruce Melodie. Yishimiwe bikomeye n’abari muri BK Arena, bakomeza kumushyigikira mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo ‘Ahazaza’, ‘Ready’ na ‘Best Friend’ yakoranye na The Ben.

Saa tatu n’igice, ni bwo umuhanzi John Legend, wari utegerejwe na benshi, yageze ku rubyiniro. Yakiranwe amashyi menshi n’abitabiriye igitaramo, bari babukereye ngo bamwihere ijisho bwa mbere ataramira mu Rwanda. Uyu muhanzi yaserutse yambaye imyenda ya ‘Made in Rwanda’, yakozwe n’inzu y’imideli ya Moshions.

Akigera ku rubyiniro, ibyishimo byasakaye muri BK Arena. Abantu benshi bahise bahaguruka, batangira kumuririmbana. Ageze ku ndirimbo ‘Love Me Now’, BK Arena yose yaririmbye, ibirori birushaho gususuruka.

Nyuma yo kurangiza iyo ndirimbo, John Legend yafashe umwanya aganiriza abafana be, agaragaza ibyishimo byo gutaramira mu Rwanda. Yagize ati: “Nishimiye kuba hano. Igitaramo cya mbere ndirimbiyemo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ngikoreye mu Rwanda. Turi hano kuko tubakunda kandi twumva hari ibiduhuza.”

Indirimbo ‘Green Light’ yasohotse mu 2008, yongeye gushimisha abakunzi be bari buzuye BK Arena, bituma igitaramo kirushaho kuba cyiza. Ibyishimo byageze ku rwego rwo hejuru ubwo John Legend yaririmbaga ‘All of Me’, imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane ku Isi, yasohotse mu 2013. Iyi ndirimbo kuri YouTube imaze kurebwa n’abarenga miliyari ebyiri.

Iki gitaramo cya Move Afrika cyasigiye Abanyarwanda ibyishimo bidasanzwe, aho benshi bavuze ko cyari kimwe mu bitaramo bikomeye byabereye mu Rwanda mu mateka.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *