Connect with us

Entertainment

Bruce Melodie yavuze ku byo ashinjwa byo kudatanga indezo

Published

on

Umuhanzi Bruce Melodie werekeje i Lagos muri Nigeria mu bikorwa byo gufata amashusho y’indirimbo ’Sowe’ iri kuri album yitegura gushyira hanze, yavuze ku mwana ashinjwa kuba yarabyaye mu 2015 ariko akaba yaranze gutanga indezo.

Mu kwezi gushize nibwo Agasaro Diane yongeye kuvugwa mu itangazamakuru biturutse ku ibaruwa yanditswe n’umunyamategeko we, Turahirwa Théogène wo muri Authentic Advocates, aho bandikiye Bruce Melodie na 1:55 AM Ltd abarizwamo, basaba ko bakemura ikibazo cy’indezo y’umwana babyaranye.

Kuva aho ibaruwa igiriye hanze, Bruce Melodie na 1:55 AM ntibigeze bagira icyo bayivugaho gusa uyu munsi ubwo yari mu rugendo rwerekeza muri Nigeria, yabwiye 1:55AM Media ko ubu yamaze kumenya agaciro gakomeye umwana aba afite, bityo adateze kongera kuvuga kuri iki kibazo cy’umwana na Agasaro.

Ati “Buriya ibintu birimo abana sinkibivugaho cyane, kera ntarakura, ntaraba umuntu mukuru najyaga mbiganiraho ariko aho maze gukurira namenye ko umwana ari umutware mpita ndekera, ndanabasezeranya ko uretse n’uyu munsi n’ikindi gihe ntabwo nzabivugaho.”

Kuva iyi baruwa yajya hanze kugeza uyu munsi, ntibizwi neza niba Agasaro Diane n’umunyamategeko we barasubijwe na Bruce Melodie, bakicarana bagakemura ikibazo bafitanye dore ko uyu mubyeyi yirinze kuvugisha itangazamakuru.

Bruce Melodie avuga ko ubu yamaze kwakira ubuzima arimo bw’icyamamare ku buryo ahora yiteguye ko isaha n’isaha hasohoka inkuri y’ibibi cyangwa ibyiza bimuvugwaho.